Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yatanze ubutumwa bw’ihumure mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yihanganisha abarokotse aho bari hose ku isi.
Mu magambo yuzuyemo ukwizera n’ihumure, yabibukije ko nubwo ibikomere bikiriho, ibigaragarira amaso n’ibitagaragara, hari icyizere cyo gukomeza kubaho no kwamamaza imirimo y’Imana, nk’uko biboneka mu ijambo riri muri Zaburi 118:17.
Ubutumwa bwe ni ubu bukurikira:
Ndifuza guha mpore abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho baherereye ku isi, abagifite ibikomere byaba ibigaragarira amaso n’ibitagaragara. Ndifuza kubasangiza ijambo ry’ihumure riri muri Zaburi 118:17 rivuga ngo: “Sinzapfa ahubwo nzarama, ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.”
Nongeye no gutanga mpore ku Banyarwanda twese aho duherereye ku isi. Twibuke twiyubaka. Jenoside ntikongere kubaho ukundi. Abazana ingengabitekerezo yayo, bakarema inzangano n’amacakubiri, abakomeza gutoneka no kubabaza abarokotse Jenoside, bazabona ishyano.
Rubyiruko rwacu, ntimukabihe amatwi, ahubwo mutumbire Kristo uko bwije n’uko bukeye, mugire urukundo rudafite uburyarya.