Prophet Ernest Nyirindekwe ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba amaze imyaka 18 mu ivugabutumwa kuva mu 2007. Uyu muhanuzi, yagaragaje impungenge ku ikoranabuhanga ririmo kwangisha abantu Imana, anavuga umuti wakemura iki kibazo.
Mu gihe isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga, hari impungenge nyinshi ku ruhande rw’ukwizera n’imyemerere ya gikirisitu.
Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, umukozi w’Imana umaze imyaka 18 mu ivugabutumwa akaba n’umushumba mukuru wa Elayono Pentecostal Blessing Church mu bihugu birimo u Bubiligi na Canada, avuga ko ikoranabuhanga ryagize uruhare runini mu guteza imbere isi, ariko ko ryanabaye intandaro yo gutandukanya abantu n’Imana.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Prophet Ernest Nyirindekwe yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyahaye isi isomo rikomeye mu miyoborere ishingiye ku ndangagaciro z’Imana no ku iterambere rihuriweho n’abaturage bose.
Prophet Ernest asobanura ko kimwe mu bibazo bikomeye byugarije umurimo w’Imana muri iki gihe ari “ugusubira inyuma mu byo kwemera”, bitewe n’imyumvire mishya ituruka mu ikoranabuhanga. Avuga ko abantu benshi batangiye gufata iby’Imana nk’ibintu byahinyujwe n’ubumenyi, bakibagirwa ko ubumenyi nyakuri buturuka ku Mana ubwayo. Ati:
“Abantu batangiye kwitandukanya n’imyemerere kubera ikoranabuhanga n’imyumvire y’isi. Ikoranabuhanga ryagombye kudufasha gukwirakwiza ubutumwa bwiza, ariko bamwe baryifashisha mu gusenya ukwemera.”
Nk’uko abivuga, umuti w’iki kibazo ni ukwigisha ukwemera gushingiye ku rukundo, no guhuza imyemerere n’ibibazo by’iki gihe mu buryo bujyanye n’igihe ariko badatandukiriye ku nyigisho z’Ijambo ry’Imana.
Prophet Ernest ashimangira ko abantu bakwiriye gukoresha ikoranabuhanga mu nyungu z’Imana, bakaribyaza umusaruro mu kwigisha, gusenga no gusakaza ukuri, aho kurikoresha mu byangiza indangagaciro z’Abakristo.
Prophet Ernest anagaruka ku bushishozi bw’ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko ari urugero rukomeye rw’igihugu kiyoborwa mu mucyo no mu gukunda abantu. Ashima cyane Perezida Paul Kagame, amufata nk’umuyobozi wahawe igihugu n’Imana, ufite icyerekezo kigaragaza ubumwe n’iterambere. Ati:
“Perezida Kagame kuri jye ni umuyobozi w’ikirenga w’icyitegererezo, wahawe u Rwanda n’Imana. Ni umuyobozi ukunda igihugu, ushyira imbere umutekano, isuku, ubumwe, ikoranabuhanga n’iterambere.”
Avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byerekana ko iterambere ry’umwuka n’iryo mu buryo bw’umubiri bishobora kujyana, kandi ko ubuyobozi bwiza ari ishingiro ry’uko amahoro no gukiranuka biganza mu gihugu.
Prophet Ernest Nyirindekwe yibukije Abakristo ko ikoranabuhanga atari umwanzi w’Imana, ahubwo ko riba ribi iyo ridakoreshwa mu nyungu zayo. Ashishikariza abizera bose gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gusakaza ijambo ry’Imana, gufasha abandi no kubaka amahoro.
Mu gihe kandi ashima u Rwanda nk’igihugu cyubakiye ku ndangagaciro z’ubumwe n’iterambere, yemeza ko ubuyobozi bwiza buhamya ko Imana ishobora gukorera mu bayobozi bashyize imbere ubwitange n’ubupfura. Ku bwe, ikoranabuhanga ryakabaye ikiraro gihuriza abantu ku Mana, aho kuba igikoresho kibatandukanya na Yo.
Prophet Ernest Nyirindekwe ukomoka mu Karere ka Huye, ni umushumba mukuru wa Elayono Pentecostal Blessing Church, ifite amashami mu Bubiligi, Canada n’ahandi i Burayi.
Yahawe umwitero na Apostle Dr. Paul Gitwaza, amufata nk’umubyeyi we wo mu Mwuka, anamwigiraho inyigisho zo kubohoka no guhindura imyumvire.
Imana kandi yarushijeho kwemeza ko ari umuhanuzi nyakuri binyuze kuri Prophet Uebert Angel wo muri Zimbabwe, wahishuriwe ko ari umuhanuzi w’ukuri, akaba yarabihishuriwe batarahura na rimwe, atamumenye mu buryo busanzwe.
Prophet Ernest arubatse, afite umugore n’abana batatu, kandi ashimira Imana yamuhaye umugisha wo gukorera mu rukundo no mu guca bugufi.
Mu butumwa bwe, asaba abahanzi n’Abakristo muri rusange gukora umurimo w’Imana mu kuri no mu rukundo.
Nk’umuhanuzi, yibanda ku nyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, agaragaza ko umuhanuzi w’ukuri amenyerwa ku byo ahanura bisohora no ku mbuto z’ukwizera yera mu mibereho ye.
Yahawe umwitero na Apostle Dr. Paul Gitwaza
Avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byerekana ko iterambere ry’umwuka n’iryo mu buryo bw’umubiri bishobora kujyana. Hano yari ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro
Abakozi b’Imana batandukanye ku Isi bemeza ko Prophet Ernest ari umuhanuzi watumwe n’Imana