× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RGSL: Abanyempano 10 bazaserukira Rubavu barobanuwe, bamwe mu babonye YES eshatu basigara mu ihurizo

Category: Artists  »  March 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

RGSL: Abanyempano 10 bazaserukira Rubavu barobanuwe, bamwe mu babonye YES eshatu basigara mu ihurizo

Irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live Edition II ryakomereje mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa 30/03/2024 abanyempano bakomoka mu karere ka Rubavu bahurijwe hamwe hagamijwe gushakisha abazahatana n’abandi ku rwego rw’igihugu.

Ni irushanwa ryatangiye rikererewe cyane dore ko saa munani zuzuye ari bwo bwana Aimable Nzizera yasesekaye muri Western Mountain Hotel ari ho habereye iri rushanwa. Banners zikaba zarangije kumanikwa ahagana saa munani n’igice.

Saa cyenda n’Iminota 5 ni bwo abagize akanama nkemurampaka ari bo Nelson Mucyo, Mike Karangwa na Umurerwa Mediatrice ukorera RC Rubavu ari nawe wari ukuriye akanama nkemurampaka kuri uyu munsi, binjiye ahari hagiye kubera iri higanwa.

Uko gutinda kwatumye ibyuma bidategurwa neza ku buryo humvikanagamo nyiramubande. Sonorisation ntabwo yari imeze neza. Nelson Mucyo yatangiye yisegura ku bwo gutinda anatanga amabwiriza.

Yavuze ko impano yari ifite amanota 40, Tekinike 30, ndetse n’uburyo umuntu asubiza, umushinga w’umuhanzi wari ufite amanota 30.

Ku ikubitiro uwabimburiye abandi ni Niyokwizerwa Josue w’imyaka 22 waririmbaga anicurangira wari wambaye no 1. Kubera ikibazo cy’umwuka mukeya, Nelson Mucyo yatanze NO, Umurerwa Mediatrice amuha NO naho Mike Karangwa amuha YES.

Hakurikiyeho Mpano Yakuremye umusaza wari wambaye no 2 ushinzwe umutekano wa Hotel yakorewemo. Uyu musaza w’imyaka 57, yavuze ko yahoze ayobora amakorali.

Karangwa Mike yamushimiye ku bwo kunezeza imitima, akaba yahawe NO ebyiri na YES imwe. Yakurikiwe na Nimero 3 ari we Ufitimana Philbert. Uyu nawe wicurangiraga yabonye YES 1 yahawe na Karangwa Mike mu gihe abandi bamuhaye NO.

Hategekimana Emmanuel usengera muri Eglise Des Amis yavuze ko aramutse abonye amafaranga yashinga Group. Uyu muramyi war wanitabiriye irushanwa ry’i Musanze yahawe YES 2 anashyirwa ku mugereka.

Hakurikiyeho Irikumwenatwe Chadrack uturuka Brasserie. Uyu muhanzi wicurangiraga yaririmbye mu cyongereza indirimbo igira iti: "You are Alpha" yasabwe kuzamura indirimbo ye. Niwe wa mbere wahawe YES 3 n’ubwo yahawe inama yo kurushaho kuzamura urwego rwe.

Hakurikiyeho Ngabo James. Mu ijwi ryiza rigendera mu manota, n’ubwo yahawe inama yo kugira ibyo akosora ku byerekeranye n’uburyo avugamo amagambo (Spelling) no kugabanya Volume, yahawe YES eshatu.

Hagenimana Ismael usengera mu itorero ry’Abangilikani yahawe YES ebyiri anashyirwa ku mugereka. Nelson Mucyo yavuze ko adasoza neza indirimbo.

Twizerimana Ance usengera mu itorero rya ADEPR. Yabonye YES ebyiri na NO imwe yahawe n’ukuriye akanama nkemurampaka. Uyu mukobwa n’ubwo yaririmbanaga ubwoba nawe yahawe YES 3

Hakurikiyeho Iradukunda Flavien wari ufite nimero 10, akaba yahawe YES 3. Umukobwa wa mbere Germaine Niyigena w’imyaka 24 ufite ijwi riryoheye amatwi yahawe YES 3 zihuse.

Hakurikiyeho Nishimwe Benise n’imyaka 18 wiga mu mwaka wa 5 usengera mu itorero rya Harvest Worship Team.

Justin Hakizimana wo muri ADEPR wemeje akanama nkemurampaka yasabwe guhindura izina. Uyu muramyi wagaragaje ko yataramira muri ARENA yabwiwe ko agomba gushaka uko yamenyana n’abahanzi b’ibyamamare.

Irakoze Tresor usengera muri EPR wiga mu mwaka wa 5 w’amashuli yisumbuye, yanejeje imitima ya benshi ubwo yaririmbaga mu ijwi ryiza ryo kuramya. Uyu musore ufite ijwi rinini ritangana n’ibiro bye yahawe YES 3 asabwa kurya cyane anashimirwa ko ari ’Smart’.

Hakurikiyeho Ange Celestine Niyomugenga usanzwe ari umuhanzi akaba yashyizwe ku mugereka. Hakurikiyeho Gisele wiga mu mwaka wa 3 w’amashuli yisumbuye ku ishuri rya ADEPR. Uyu mwana waririmbanaga ubwoba, nawe akaba yashyizwe ku mugereka.

Mahirwe Evaliste umuramyi usengera mu itorero ry’Abangirikani yavuze ko afite umushinga wo kuzaba umuhanzi ufite intego yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana mu buryo bwa kinyamwuga.

Mu ijwi ryuje ubuhanga, uyu muramyi nta gushidikanya yahawe YES 3 akaba yashimiwe n’inseko nziza n’uburyo ajera umwuka n’ibyo ari kuririmba ,uyu akaba yiswe "Super Star"

Nyituriki Esther nimero 18 usengera mu itorero rya Nazareth, n’ubwo afite ijwi ryiza, ntiyabashije kwemeza abagize akanama nkemurampaka neza ku bwo kuva mu manota, bituma ashyirwa ku mugereka.

Hakurikiyeho Iragena Fabrice ufite ubumuga bwo kutabona wagize ubumuga bw’amaso ubwo yari afite imyaka 13 yagiye kubatizwa mu itorero rya ADEPR. Uyu musore w’imyaka 30 yavuze ko aramutse atsinze iri rushanwa yarushaho kuzamura impano ye.

Uyu musore wagiriwe inama yo gukora imyitozo myinshi no gushyira imbaraga mu myandikire yahawe NO 3. Yakurikiwe na Munezero Divine ufite imyaka 18, nawe akaba yashyizwe ku mugereka.

Niyigena Chanceline w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa 5 w’amashuli yisumbuye yahawe inama yo kujya kongera imyitozo.

Niyonzima Athanase yahise ahamagarwa ku ruhimbi. Uyu muramyi usengera mu itorero rya EAR yashimiwe ijwi rye, gusa abwirwa ko adasoza indirimbo neza. Gusa yahawe YES 3.

Uwitugabiye Divine usengera mu itorero rya ADEPR Kabirizi, akaba afite ijwi ryiza niwe wakurikiyeho. Mike Karangwa yavuze ko azababazwa no kubona uwo mukobwa yandika ibaruwa y’akazi asaba akazi kandi afite impano iremereye nk’iyo afite. Yahawe YES eshatu.

Impano Sandrine usengera mu itorero rya ADEPR Paroisse Tubona niwe wakurikiyeho. Ubwo yageraga hagati, umuriro wagiye ariko akomeza kuririmba kugeza igihe umuriro wagarukiye.
Uyu wagiriwe inama yo kumenya kuringaniza ijwi ndetse no gushabuka, yahawe YES eshatu.

Niyonsenga Patrick w’imyaka 22 yahawe NO ebyiri na YES 1. Muhorakeye Queen usengera muri ADEPR Rebanon yanejeje imitima ya benshi. Uyu mukobwa wari wambaye no 27 yagaragaje ko abasha kuririmba mu ndimi zirenze rumwe. Nelson mucyo yavuze ko akwiye YES 10,000 atambuka yemye nka gereveriya.

Ndizihiwe Hirwa wari ufite nimero 28, yahanyuze yigendera agiye kwiterera irangi yumva barimo kuririmba nawe aza kuririmba. Ibi ntibyamubujije kwizihirwa no kwizihira abitabiriye ibi birori aho yahawe PASS.

Muhawenimana Julienne usengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7, yaririmbanaga ubwoba bituma ahabwa NO, akurikirwa na Abayo Hertier w’imyaka 23 usengera muri ADEPR Paroisse Mbugangari na nimero 30. Uyu nawe yashimiwe ahabwa YES 3.

Nsengiyera François w’imyaka 40 n’abana 6 niwe wakurikiyeho. Uyu mugabo uririmba muri Style ya burakeye yahawe YES 3.

Yakurikiwe na Aline Niyigena wambaye nimero 32. Uyu mukobwa w’imyaka 25 ufite hafi ibiro nka 90 akaba asengera mu itorero rya Anglican yaririmbye neza atambukana umucyo.

Nsabimana Venuste usengera muri ADEPR, mu ijwi ryiza rikomeye no gutwara umwuka neza, yahawe YES eshatu.

Ijwi ry’Imana Obed w’imyaka 19 usengera ADEPR Betifage n’ubwo yari yasaraye ariko mu giswahili cyiza, mu ijwi ryiza ndetse no mu kuririmbira mu manota yahawe YES eshatu.

Irakoze Naomie yasoje icyiciro cya 1. Uyu mwana mutoya ku myaka 17 akaba asengera mu itorero rya ADEPR Betifage niwe wakurikiyeho. Naomi washimiwe ku bw’ijwi ryiza ridashakisha, yahawe PASS n’abantu bose bagize akanama nkemurampaka.

Nyuma y’isozwa ry’icyiciro cya 1, Abanyempano 18 nibo batoranyijwe aho bagombaga gutoranywamo 8. Gusa byaje kurangira hemejwe ko muri 18 hazakomeza abanyempano icumi.

Dore abanyempano 18 babonye amahirwe yo gutoranywamo icumi bazahagararura akarere ka Rubavu:
1.Irikumwenatwe Chadrack
2.Ngabo James
3.Iradukunda Flavien
4.Niyigena Germaine
5.Nishimwe Benise
6.Justin Hakizimana
7.Irakoze Tresor
8.Mahirwe Evariste(Super Star)
9.Niyonzima Athanase
10.Uwingabiye Divine
11.Irakoze Naomie
12.Ijwi ry’IMANA Ones
13.Nsabimana Venuste
14.Ndizihiwe Hirwa
15.Muhorakeye Queen
16.Abayo Hertier
17.Impano Sandrine
18.Iragena Fabrice

Nyuma yo gutoranya abanyempano 18, hasigaye urugamba rwo gutoranya abantu icumi. Buri wese akaba yari ahanze amaso akanama nkemurampaka dore ko ukurikije ihangana ryo ku rwego rwo hejuru byari bigoye kurobanura icumi bahiga abandi.

Mu banyempano 18, ababashije guhamagarirwa kurushanwa ni abantu batarenze 6. Byaje kurangira akarere ka Rubavu gahagarariwe n’aba bantu bakurikira:

Abapasinze 10:

1.NO 13 HATEGEKINANA Justin
2.NO 32: Niyigena Aline
3.No 14.Irakoze Tresor
4.No 27.Umutoniwase queen
5.No 5. Irikumwenatwe Chadrack
6.No 17.Irikumwenatwe
7.No 24.Uwituragiye Divine
8.No 12.Ishimwe Benigne
9.No 30.Abayo Hertier
10.No 11.Niyigena Germaine

Mu gutoranya icumi ba nyuma byabereye amayobera benshi mu bitabiriye iri rushanwa dore ko hari abaririmbyi bagaragaye muri 18 batiyumvise mu icumi kandi batigeze banarushanwa icyiciro cya nyuma. Ibi byatumye bamwe bibaza icyagendeweho mu gutoranya icumi ba mbere.

Umwe mu baheze mu rungabangabo ni Iradukunda Flavien wari wambaye no 10. Uyu ni umwe mu bashimwe n’akanama nkemurampaka gusa aza kwibura mu icumi bazakomeza mu gihe atanahawe amahirwe yo kurushanwa kuri Final.

Aganira na Paradise, Iradukunda Flavien yavuze ko atazi icyagendeweho mu gutoranya icumi bakomeje, gusa avuga ko byari kuba byiza iyo abanyempano 18 barushanwa hagatoranywa icumi.

Aganira n’itangazamakuru, Nelson Mucyo umwe mu bagize akanama nkemurampaka yavuze ko bagowe cyane no gutoranya abanyempano 10 bahiga abandi kuko buri wese yagaragazaga ubushobozi, gusa yongeraho ko habayeho gushishoza.

Iri rushanwa rizakomeza kuwa 20/04/2024 mu karere ka Huye

Abagize Akanama Nkemurampaka bahuye n’akazi katoroshye i Rubavu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.