× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RIB yafunze abiyomoye ku Badive bavugaga ko Isi irangiye ndetse bashinze itorero ritemera gahunda za Leta

Category: Ministry  »  August 2023 »  Editor

RIB yafunze abiyomoye ku Badive bavugaga ko Isi irangiye ndetse bashinze itorero ritemera gahunda za Leta

Abatawe muri yombi ni abiyemerera ko biyomoye ku Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi, batangiza itorero ryabo ritemera gahunda za Leta harimo no kubuza abana kwiga.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abaturage batanu, barimo abagore babiri bakekwaho icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko ndetse n’icyaha cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko tariki ya 01 Kanama 2023, bafunze Akimana Daniel w’imyaka 60, Kanyabitari Anastase w’imyaka 54, Nyiramugarura Beatrice w’imyaka 51;

Majyambere Silas w’imyaka 36 na Murekatete Pascasie na we w’imyaka 36 y’amavuko, bakekwaho ibyaha bibiri birimo kurwanya ububasha bw’amategeko.

Ku wa 30 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Nyamata, Akagari ka Byimana, Umurenge wa Ndego, nibwo hafashwe abantu 32 biyemerera ko biyomoye ku Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, bagashinga Itorero ryabo ritemera gahunda za Leta harimo no kubuza abana kwiga.

Bafashwe bagendana indangururamajwi bagenda bavuga ko Isi igiye kurangira bityo bahisemo gusanganira Yesu n’ubwo batavugaga aho bahurira na we.

Dr. Murangira avuga ko ifatwa ry’abo bantu ryagizwemo uruhare n’abaturage aho batanze amakuru ko bakuye abana babo mu mashuri ndetse bakaba batanishyura ubwisungane mu kwivuza.

Uretse kubikora ubwabo ngo banabishishikarizaga abandi baturage bababwira ko Isi irangiye.

Ati “Amakuru yaje kugaragara ko bagenda bashishikariza abaturage gukura abana mu mashuri ko nta mpamvu yo kubajyana ndetse ko nta n’impamvu yo kubishyurira mituweli kuko ngo Isi igiye kurangira.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ndego mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Amategeko ateganya iki ku byaha bakurikiranyweho ?

Icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko gihanwa n’ingingo ya 205 y’Itegeko rihana ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igira iti “Umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya aba akoze icyaha.”

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’imyaka irindwi (7) ariko iyi ngingo ikanateganya ko ibi bihano bishobora kwikuba igihe cyose gushishikariza abandi kwagize ingaruka mbi.

Naho ku cyaha cya kabiri cyo kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi gihanwa n’ingingo ya 32 y’Itegeko ryerekeye kurengera umwana aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano kirimo inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi.

RIB irasaba abaturage kudatega amatwi abantu bagenda bigisha zimwe mu nyigisho z’ubuyobe nko gushishikariza ababyeyi gukura abana mu mashuri cyangwa kutishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Abaturage kandi barasabwa gutunga agatoki ndetse no gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu nk’abo bagendagenda mu Midugudu bigisha inyigisho z’ubuyobe.

RIB kandi iributsa ko itazihanganira abagenda bigisha inyigisho z’ubuyobe bityo ko uzabifatirwamo azahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

Source: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.