Umuryango w’abaramyi, René na Tracy, basohoye itangazo rigenewe rubanda, riburira abantu bamwe bakoresha amazina yabo mu buryo butemewe, by’umwihariko mu bikorwa bifitanye isano n’amafaranga.
Muri iryo tangazo, René na Tracy batangaje ko hari abantu bakomeje kwitwaza amazina yabo bakishora mu bikorwa byo gusaba cyangwa kwakira amafaranga babiyitirira, ibintu bavuga ko batigeze batangira uburenganzira kandi ko batabifitemo uruhare na ruto.
Bagize bati: “Abo bantu nta bwo ari twe. Turifuza gufata umwanya wo gukumira no gukosora amakuru atari yo akomeje gukwirakwira.”
René na Tracy bashimangiye ko nta bikorwa byo gusaba inkunga, imfashanyo cyangwa amafaranga bakora, ndetse ko nta muntu n’umwe bemereye kubakorera mu izina ryabo muri urwo rwego.
Mu rwego rwo kurinda ababakunda n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bagiiye inama buri wese yo kwirinda ibikorwa byose byatuma yibeshya, cyane cyane: Kutabohereza amafaranga, kutizera cyangwa kwakira ubusabe bw’amafaranga no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe habonetse ubyitwaza
Basoje iryo tangazo basaba ababazi gukomeza kwitwararika no gushishoza, bemeza ko ingamba zose zikenewe zizafatwa mu kurinda izina n’icyubahiro byabo.
Ku bifuza amakuru yizewe cyangwa kugenzura ibivugwa, René na Tracy bagaragaje inzira zemewe banyuramo zirimo:
• Imeli: [email protected]
• Instagram: @renepatricknow, @tracyagasaro, @inchristnow_reneandtracy
• WhatsApp Channel: René Patrick And Tracy / Agasaro Official Channel
Itangazo risoza ryibutsa ko kwitwaza amazina y’abandi mu nyungu z’amafaranga ari icyaha, bityo rikaba risaba buri wese kubigira ibye, agafatanya n’abandi mu gukumira bene ubwo buhemu.
Itangazo ryabo