× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rugamba Erneste ufite imishinga ikomeye yasubiyemo indirimbo “Nabonye Umukunzi Mwiza”

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rugamba Erneste ufite imishinga ikomeye yasubiyemo indirimbo “Nabonye Umukunzi Mwiza”

Umuhanzi Rugamba Ernest yasubiyemo indirimbo yo mu gitabo yitwa “Nabonye Umukunzi Mwiza”, indirimbo yabaye ikimenyabose mu matarero atandukanye.

Rugamba Erneste asobanura ko “Nabonye Umukunzi Mwiza” iri mu gitabo cy’indirimbo za Gospel (No.115), ikaba ivuga ku rukundo rw’Imana rutagereranywa n’urwa muntu, rukiza, ruruhura, kandi rugatuma umuntu agira ibyiringiro.

Ni indirimbo imaze imyaka myinshi ikoreshwa n’amatorero atandukanye, kandi igifite ubutumwa bukomeye ku bakunzi b’umuziki wa Gospel.

Ku bijyanye n’impamvu yo kuyisubiramo, Rugamba Erneste yabwiye Paradise ati: “Nayisubiyemo kuko nayumviseho ubutumwa butanga ihumure cyane. Mu bihe umuntu anyuramo… guhura n’indirimbo ivuga ku rukundo rudatatira bihuza umutima n’Imana. Nifuje ko n’abandi babyumva bundi bushya, binyuze mu majwi mashya no mu buryo bwa none bwo kuyituza.”

Yongeyeho ko ubutumwa bw’indirimbo bugenewe abantu bose, cyane cyane abari mu bihe bikomeye cyangwa bumva ko nta muntu ubitayeho: “Ubutumwa burimo bwibutsa buri wese ko hari Uwakunze abantu mbere na mbere, kandi ko adahwema kubana natwe no kuturwanirira. Ni ubutumwa bw’ihumure, urukundo n’icyizere.”

Uyu mwaka wa 2026, Rugamba Erneste yatangaje ko yiteguye gushyira hanze izindi ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka kandi bushimangira ukwizera. Ati: “Icyo nasaba n’uko abantu bakomeza kudushyigikira no gusangiza ubutumwa ku bandi.”

Indirimbo “Nabonye Umukunzi Mwiza” izwiho kuba ihumuriza imitima y’abayumva, ndetse no gutanga icyizere ku bantu benshi. Rugamba yifuje ko bigera kure kurushaho.

Rugamba Erneste ari mu bahanzi bari kuzamukana ibakwe mu Rwanda mu muziki wa Gospel, aho aharanira gushyira imbere ubutumwa bwiza kandi burambye. Uretse kuba umunyamuziki, ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse ari kubiminuzamo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reba indirimbo “Nabonye Umukunzi Mwiza” yasubiwemo na Rugamba Erneste kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Terimbere majina Imana ikwagure ikugeze kuyindi nyera

Cyanditswe na: RUGAMBA ERNESTE   »   Kuwa 19/01/2026 08:00