Mu Itorero rya Four Square Gospel Church riyoborwa na Dr Bishop Fidele Masengo hagiye kubera amasengesho mpuzamatorero yo gushima Imana yatumiwemo abakozi b’Imana n’amakorali aturuka mu matorero atandukanye.
Umuryango uhuza amadini n’amatorero yose mu gihugu, Rwanda witwa Inter-Religious Council (RIC) uyoborwa na Musenyeri Laurent Mbanda usanzwe ari Archbishop w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, wateguye igiterane cy’amasengesho mpuzamatorero yo gushima Imana .
Ni amasengesho azahuriramo abakozi b’Imana ndetse n’amakorali guturuka mu matorero atandukanye. Aya masengesho ateganyijwe kuri iki cyumweru le 10/12/2023 akabera Kimironko mu rusengero rw’itorero rya Four Square riyoborwa na Bishop Dr Masengo Fidele. Azatangira guhera saa cyenda z’amanywa.
Korali Gloria ibarizwa mu itorero rya ADEPR Bibare mu mujyi wa Kigali ni imwe muri korali zatumiwe muri aya masengesho, nyuma yo gukora igiterane gikomeye cyabaye le 11/11/2023. Ni igiterane cyabereye i Nyagatovu kigamije kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igiterane cyiswe "Come to Jesus".
Izindi korali zatumiwe muri iki giterane cy’amasengesho ni Rehoboth Ministries, Abanaziri Ministries ndetse n’itsinda rya Joyous Melody. Bishop Dr Fidele Masengo niwe uzabwiriza ubutumwa bwiza mu gihe Pastor John Ntaganzwa ariwe muyobozi w’iki giterane cy’amasengesho.
Ni igiterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri 2 Abakorinto 9:15 hagira hati: "Imana ishimirwe impano yayo nziza itarondoreka".
Gloria choir ya ADEPR Bibare itegerejwe muri iki giterane
Rwanda Inter-Religious Council (RIC) yateguye amasengesho mpuzamatorero yatumiyemo