Abaramyi SEE Muzik, Chryso Ndasingwa na couple ya Fabrice & Maya, kuri ubu bahagaze neza mu birindiro byabo, bagiye guhurira mu giterane cyiswe "Chayah.
Chayah ni igiterane kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Chayah ni igiterane cyatangiye mu mwaka wa 2019 gitangijwe n’abagore b’abayobozi mu matorero atandukanye bayobowe na Pastor Florence Mugisha.
Ubundi Chayah ni ijambo ryo mu giheburayo risobanura kongera kubaho, ububyutse no gutera imbere. Intego yacyo ni uguharanira ko habaho ububyutse budasanzwe mu gihugu.
Ku nshuro ya mbere kikaba cyarabereye ku itorero rya CLA, naho nshuro ya kabiri kibera Omega Church, mu gihe kuri iyi nshuro kizabera mu itorero rya New Life Bible Church.
Iki giterane cyatangijwe hagamijwe guhagurutsa abantu b’ingeri zose kugira ngo barusheho kwegera Imana binyuze mu guterana, kwinginga ndetse n’ivugabumwa.
Intego y’iki giterane muri uyu mwaka ni ugutumira umubare munini w’urubyiruko, abizera n’abatizera kugira ngo bahure n’Imana no guhindurwa n’ubuntu bwayo, nk’abantu bibasirwa bikomeye n’agahinda gakabije, kwiyahura, kubatwa n’ibibi no kutagira icyerekezo bakigishwa ko umuti wabyo urambye uboneka muri Yesu Kristo.
Biteganyijwe ko iki giterane kizamara iminsi itatu kuva ku italiki ya 28 kugeza kuri 30 mu kwezi kwa gatandatu.
Umunsi wambere kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ku munsi wa kabiri gitangire saa munani z’amanywa, naho ku munsi wa nyuma kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu munsi ukaba ufite umwihariko kuko uzibanda ku rubyiruko.
Pastor Charles Mugisha, Pastor Florence Mugisha, Pastor Christopher Rue, Pastor Dana Rue, Pastor Edmond Kivuye, Dr Michael Biryabarema, Pastor Lea Mukabaranga, nibo bazigisha kuri iyi nshuro, mu gihe abaramyi barimo Chryso Ndasingwa, Fabrice na Maya na See Muzik bakaba ari abaririmbyi bitezwe bikomeye muri iki Gitaramo.
Hitezwe ko abantu benshi biganjemo urubyiruko bazitabira iki Gitaramo doreko cyatumiwemo abaramyi bafashe bugwate Imitima y’urubyiruko.
Nta gihe kinini kirashira umuramyi Chryso Ndasingwa yerekanye ko Imana yamuhamagariye guhanurira amahanga mu ndirimbo itamwibeshyeho ubwo yayiheshaga icyubahiro mu gitaramo cyabereye muri BK Arena.See Muzik ni izina rikomeje kuba icyogere mu muziki.
Abaramyi See Muzik, Chryso Ndasingwa na couple ya Fabrice & Maya batumiwe mu giterane "Chayah.