Nyuma yo gusohora indirimbo "PaPa w’Ibyiza", Aline Gahongayire atangarije abasomyi ba Paradise.rw ko abona ari bwo agiye gutangira umuziki mu gihe nyamara abahanzi batabarika muganira bakakubwira ko ari we bafata nk’umwe mu bahanzi wababereye indorerwamo.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Aline Gahongayire uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 amaze mu muziki, yabajijwe iki kibazo, "Ese Dr Alga wumva uzahagarika umuziki ryari?".
Mu gihe Dr Alga yatekerezaga igisubizo kiboneye, yahise abazwa icyo yumva azakora ku munsi wo gusezera ku muziki ndetse n’umubare wa Album azakora ubundi akamanika Microphone.
Aline Gahongayire [Dr. Alga] uhora yiteguye gusubiza uwamubaza wese, yahise agira ati: "Nzakivuga negereje, ubu sindanatangira ngo mvuge iherezo!!"
Yakomeje atangaza ko nyuma yo gutegura igitaramo gihenze aho kwinjiramo byasabaga kuba uturanye na Bank dore ko harimo itike ya 100,000 Frw, ataramenya neza umunsi azataramana n’abakunzi be. Yongeyeho ko mu byo asaba Imana harimo kuzataramira mu ntara.
Kuri ubu abakunzi b’uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo "Ndanyuzwe", bibereye mu kwezi kwa buki ahanini bitewe n’indirimbo "Papa w’ibyiza" yaje isana imitima ya benshi yari yarasenyutse.
Aline Gahongayire yatangaje ko ubu ari bwo atangiye umuziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "PAPA W’IBYIZA" YA ALINE GAHONGAYIRE
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDANYUZWE" YA ALINE GAHONGAYIRE