× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

T. Aime Christian yerekanye ko ari umuhanzi utanga icyizere muri Gospel nyuma yo gusohora “Amashimwe”

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

T. Aime Christian yerekanye ko ari umuhanzi utanga icyizere muri Gospel nyuma yo gusohora “Amashimwe”

Nubwo ari ku ntangiriro z’urugendo rwe, T. Aime Christian yerekanye ko afite impano yihariye n’icyerekezo gitanga icyizere. Abamaze kumva indirimbo ye ya mbere “Amashimwe” ni bo batangabuhamya.

Umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tuyizere Aime Christian, wamamaye ku izina rya T. Aime Christian, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Amashimwe” ku wa 5 Ukwakira 2025.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (audio) na Producer Isaie’s Son, ikaba yasohokanye na lyric video (amagambo ayigize yanditse ku mashusho), bikaba bigaragaza umwete n’ubushake uyu musore afite mu rugendo rwe rushya rw’umuziki.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Paradise, T. Aime Christian yavuze ko indirimbo ye “Amashimwe” ari igice cy’ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe bwa buri munsi, aho yamukuye mu bihe bikomeye ikamubera igisubizo.

Yagize ati: “Mu buzima dukwiriye guhora dushima Imana. Iyo ndebye aho Imana yankuye bituma ngira ishimwe mu mutima.”

Uyu musore ukomoka mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, asengera mu itorero ADEPR Ruvumera, kandi akomeje amasomo ye muri Kaminuza ya ICK (Institut Catholique de Kabgayi).

Indirimbo ye “Amashimwe” ishingiye ku kwibuka imbabazi z’Imana zidashira no ku buryo yamugiriye neza mu gihe cy’amakuba. Yagize ati: “Ibiri mu mutima wanjye byose ndetse nanjye ubwanjye bigushimishe, biguhimbaze iteka ryose.”

T. Aime Christian yavuze ko afite intego yo gukora umuziki wuzuyemo ivugabutumwa, aho indirimbo ze zizaba zifite inshingano yo gukiza no guhumuriza imitima ya benshi, bigafasha abantu kwegera Imana no kuyishimira.

Asoza yavuze ati: “Ivugabutumwa ryanjye rizomora imitima ya benshi. Bazarushaho kugwiza imbaraga no gushima Imana binyuze mu ndirimbo zanjye.”

Yashimiye kandi abavandimwe be bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ya mbere, avuga ko ari intambwe ya mbere mu rugendo rurerure rw’ubuhanzi bwe.

Abarenga 55 bamaze kugaragaza imbamutima zabo kuri YouTUbe, baragaragaza ko afite ijwi ryiza, amagambo akora ku mutima, n’ubutumwa bufite imizi mu Ijambo ry’Imana.

Uko byagenda kose, uyu musore ari mu bahanzi bashya bafite ubushobozi bwo kuzamura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, kandi ashobora kuzaba umwe mu bakomeye mu gihe kiri imbere, nakomeza gutsimbarara ku mwuga we no gukomeza gushaka Imana.

Reba indirimbo “Amashimwe” ya T. Aime Christian kuri YouTube

T. Aime Christian afite intego yo kwambutsa ubutumwa mu turere twa kure

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana igushyigikire tuzajya tugusengera impano yawe ikure

Cyanditswe na: Uwimana   »   Kuwa 02/11/2025 09:57

Komerezaho rwose Kandi IMANA ikomeze kukuri ndira mubyo ukora byose Kandi tukwifurije urugendo utangiye IMANA iguhe imbaraga ubushobozi ndetse nubuhanga Kandi turabyishimiye cyane komerezaho

Cyanditswe na: MANIRAGUHA Pacifique  »   Kuwa 29/10/2025 11:14

Komerezaho rwose Imana isabigufashemo tukwifurije gutera intambwe Nziza zo gukiza no kurokora imtima
Kuba umurobyi wabantu ,gutanga ihumure , isi Turimo ubu ikeneye Abantu bita kubandi .kugera kubabaye Abantu benshi bakeneye ihumure ku mutima .Kubohoka no Gukira ibikomere ,kwimakaza Ubuvandimwe n’Urukundo mubantu ,kwegera Imana cyane
Ngizo inshingano z’igutegereje muri Uyu muhamagaro
Ukibuka ko Imana Ariyo itora kdi Ikakohereza Aho ishaka mu Mirima yayo.

Cyanditswe na: Nsabimana jean Damascene  »   Kuwa 06/10/2025 10:45

Terimbere muvandi, nugerayo bizadushimishaa peee

Cyanditswe na: fabrigas k marvellous   »   Kuwa 06/10/2025 09:48