Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yasohoye indirimbo nshya yise “Nta Joro Ridacya” tariki ya 30 Nzeri 2025, avuga no ku burwayi bw’umugore we umaze hafi umwaka mu bitaro.
Nta Joro Ridacya, ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa buhumuriza kandi butanga icyizere, yashingiye ku rugendo rukomeye amaze igihe anyuramo bitewe n’indwara ikomeye umugore we arwaye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025, Theo yasobanuye ko iyi ndirimbo yayanditse mu buryo bwihariye, ayikomoye ku byo we ubwe ari kubamo muri uyu mwaka yise "utaramunyuze", cyane cyane kubera ibibazo by’ubuzima bw’umuryango we.
Theo yavuze ko iyi ndirimbo ari nk’isengesho, ikaba n’ubuhamya, asaba abantu gukomera ku kwizera, kuko "nta joro ridacya". Ati: “Umuntu yategereza Imana, kuko nta joro ridacya. Naririmbye mvuga ko abantu bakuvuga, … ariko kwiringira Imana ni byo bifite agaciro.”
Indirimbo irimo amagambo y’ubuzima bwa buri munsi, ibyavuzwe muri Bibiliya, n’uko ibigeragezo bibaho ariko ko na byo bifite iherezo. Yavuze ko mu kuyandika, yibanze ku buhamya bw’abantu bahura n’ibibazo bikomeye, bamwe bigashira vuba, abandi bikabatindaho ariko bikarangira.
Theo yashimiye byimazeyo umumama w’Umurundikazi uba ku wundi mugabane wamuhaye ubushobozi bwo gukora iyi ndirimbo, kuva ku majwi kugeza ku mashusho, ndetse akanagira uruhare mu kumufasha mu bijyanye no kuvura umugore we.
Yagize ati: “Ni umuntu wamenye ibyo ndi kunyuramo, agerageza kumfasha, harimo no kuvuza madame. Imana imuhe umugisha.”
Theo Bosebabireba yagarutse ku burwayi bw’umugore we
Umugore wa Theo Bosebabireba, Mushimyimana Marie Chantal, yajyanywe mu bitaro bwa mbere mu kwezi kwa 11 (Ugushyingo) mu mwaka wa 2024, aho ari bwo hatangiye kumenyekana uburwayi bwe bukomeye bw’impyiko. Aho ni ho yatangiye urugendo rurerure rw’ubuvuzi rurimo diyalize, bikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, kugeza magingo aya.
(Dialysis ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza. Mu buryo busanzwe, impyiko zikora akazi ko gukura imyanda mu maraso, kugenzura urugero rw’amazi n’imyunyu mu mubiri no gukora imisemburo, hormones, ifasha umubiri gukora neza. Iyo impyiko zananiwe gukora, amaraso yuzuramo imyanda. Dialysis ikoreshwa nk’“impyiko z’inyuma” kugira ngo iyo myanda ikurwemo, bigatuma umuntu akomeza kubaho.)
Umugore wa Theo Bosebabireba, Mushimyimana Marie Chantal, ubu ni bwo buryo bwonyine bumufasha kubaho, kandi babwishyurwa ijana ku ijana, ntibukorana na mituweli.
Theo yasobanuye ko kuva muri Nyakanga 2025, bumvise ko mituweli zishobora gutangira gufasha abarwaye impyiko, ariko kugeza ubu nta cyo byatanze. Ati: “Twari twizeye ko mituweli izadufasha, ariko batubwiye ko bitarajya mu buryo. Ubu twishyura ijana ku ijana.”
Yavuze ko mu kwezi kumwe yishyura amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw), akaba asabwa mu kwishyura serivisi zose harimo na diyalize. Ibi bimushyira mu madeni cyangwa bikamusaba ubufasha bw’abantu kugira ngo abone uko akomeza kuvuza umugore we.
“Madamu nta kirahinduka, abantu bazakomeze badusengere, kuko bikomeje kugorana.”
Theo Bosebabireba yasabye abantu gukomeza gusengera umugore we no kumushyigikira uko bishoboka. Indirimbo “Nta Joro Ridacya” ayibona nk’igikoresho cy’Imana cyakomeza abatari bake mu bihe by’umwijima n’umubabaro.
Mu gihe amaze imyaka myinshi ahumuriza abandi, uyu munsi ni we ukeneye ihumure no gushyigikirwa. Ati: “Hari igihe numva nihebye, ariko kubona iyi ndirimbo isohoka byatumye ndeba imbere ndavuga nti Imana iracyari kumwe natwe.”
Reba indirimbo Nta Joro Ridacya ya Theo kuri YouTube