× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twizerimana Chance ni we wegukanye irushanwa rya RSW Talent Hunt atsindira Miliyoni 10 Frw - PHOTOS

Category: Artists  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Twizerimana Chance ni we wegukanye irushanwa rya RSW Talent Hunt atsindira Miliyoni 10 Frw - PHOTOS

Mu rugendo rutari rworoshye mu irushanwa rya Rise and Shine World Talent Hunt, umuhango wo gushyira akadomo kuri Season 1, wabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 21 Nyakanga, ubera ku rusengero rwa Zeraphat Holy Church i Remera.

Ni umuhango wasaga neza cyane kuko abari bawurimo bose wabonaga babukereye, mu myambaro myiza cyane, bose biteguye guhatanira igihembo nyamukuru cya miliyoni 10 Frw.

RSW Talent Hunt 2023 ni irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, rikaba ryarateguwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa witwa Rise and Shine World Ministries, washinzwe ndetse Uyoborwa na Bishop Justin Alain Justin, umunyarwanda utuye muri Australia.

Final y’iri rushanwa, yatangiye ahagana kw’isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba, nibwo akanama nkemurampaka kari kageze muri salle kagize n’aba Judges bane, ari bo Naman ukorera ibikorwa bye by’umuziki muri Kenya, Eddie Mico, Peace Hoziana, hari na Alvella waturutse i Burundi.

Ni umuhango watangijwe n’isengesho rya Rev Pastor Primitive, hahita hakomeza igikorwa cyo kugararagaza impano ku bageze kuri finali bose hamwe uko bari 30.

Umwe mu bitabiriye irushanwa, Muhorateta Elysee, yaganiriye na Paradise.rw, atubwira iby’urugendo uko rwari rumeze kuva mu ntangiriro z’iri rushanwa ryatangiye mu mwaka ushizwe hagenda habaho amajonjora "nanjye ubu ndumwe mu ba Finalist".

Ati "Nabonye flayer ya competition nanjye mbiyungaho. Natangiye ndirimba ku ishuri abantu bambwiraga ko nzi kuririmba, nanjye nanzura kuza guhatana, nanze gupfusha ubu courage bampa. Muri iyi competition ntakimenyane kirimo kwitabira irushunwa, si inyungu z’amafaranga gusa, hari abantu twahuye batumenye, twize amatekenike menshi yo gukoresha mu gukuza impano yanjye".

Umwe mu bagize Band y’abaramyi yitwa God’s Vessal’s Worship Band nawe yahamije ko kwitabira iri rushanwa n’ubwo utatsindira igihembo nyamukuru, ariko kwitabira irushwa nk’iri harimo inyungu nyinshi; "no kugera mu bantu 30 bageze kuri final nayo ni intsinzi ikomeye, kwitabira irushanwa nk’iri rigushyira kuri platform nini, hari abantu bari hanze bakubona".

Ati "Mu buzima bwanjye ndi umuntu uri positive cyane, ibintu byagenze neza, aba Judge nabo baragutinyura bakagufasha kwisanzura ukaririmba wisanzuye, icyo nanenga ni sound, biba byiza iyo umuntu aririmbye yisanzuye bimufasha kubigenza neza, ariko buriya uko iminsi izagenda iza bizagenda bikosoka kurushaho. Abantu nibatinyuke baze kuko nk’ubu hari uwamaze kwemererwa gukorerwa indirimbo".

Karyango Bright wari uhagarariye itumanaho muri rusange mu irushanwa yaganiriye na Paradise.rw, ati; "Muri rusange iri rushanwa ritangira ryari rifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘kureka impano iri mu muntu ikarabagirana mu gukorera Uwiteka. Muri rusange impano ntiyarabagirana tutagiye kubashaka ngo tubatinyure, nta muntu uba uzi uri butsinde, amafaranga bakura hano agomba kubafasha kuzamura career yabo yamuziki.’’

Yakomeje agira uti "Abagenerwa bikorwa cyangwa se bano bahatana ni njye tubana umunsi ku munsi, nkunda kubabwira ngo buri wese aba afite icyamuzanye mu irushanwa, ushobora kutahakura miliyoni 10 Frw, gusa harimo amahirwe menshi atandukanye.’’

Rise and Shine Talent Hunt ni irushanwa ryaje kurangira ryegukanwe na Twizerimana Chance, niwe wegukanye miliyoni 10 Frw. Yakurikiwe na Kaneza Signoline wegukanye miliyoni 3 Frw hakaza na Niyongabo Tania wabaye uwa gatatu akegukana miliyoni 2 Frw.

Naho uwegukanye igihembo cy’uwakunzwe n’abantu kurusha abandi ni Umulisa Cynthia akaba yegukanye miliyoni imwe n’igice. Iri rushanwa ritegurwa kandi rigashyirwa mu bikorwa na Rise and Shine World Ministries ifite icyicaro muri Australia, umuyobozi wayo akaba ari Bishop Alain Justin nawe uba muri Australia.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Paradise.rw Mwarakoze.Gusa mbega amanyanga wweee.Gospel yacu irarwaye.

Cyanditswe na: Honore  »   Kuwa 24/07/2023 02:02