× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukirisitu wo muri Pakistan yashimye ko ubutabera bwatangiye gukurikirana abakekwaho kumufata ku ngufu

Category: Leaders  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukirisitu wo muri Pakistan yashimye ko ubutabera bwatangiye gukurikirana abakekwaho kumufata ku ngufu

Sheeza Intikhab, umukobwa w’imyaka 20 w’Umukirisitu ukomoka mu Ntara ya Punjab muri Pakistan, arashima ko inzego z’ubutabera zatangiye gukurikirana abakekwaho kumufata ku ngufu.

Uyu mukobwa avuga ko icyaha yakorewe cyabaye akababaro gakomeye kuri we n’umuryango we, cyane cyane kuko cyakozwe n’abantu basanzwe baturanye. Nubwo yagejeje ikirego cye kuri polisi inshuro nyinshi bagatinya kugikoraho, nyuma y’igitutu cy’abaharanira uburenganzira bwa muntu, polisi yemeye gutangira iperereza maze batangira guta muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri icyo cyaha.

Sheeza yashimye abari bamushyigikiye mu rugamba rwo gushaka ubutabera, avuga ko nubwo byari bigoye gukomeza guharanira ukuri, atazahwema kugeza aho urubanza ruzarangirira.

Nubwo we n’umuryango we bakomeje gutukwa no guterwa ubwoba, barahamya ko bagomba gukomeza guharanira icyubahiro cy’ubuzima bw’umuntu, kandi ko ari ingenzi ko abakorewe ihohoterwa bose bahabwa ijambo, bagakurikiranirwa hafi kugira ngo ntihagire abandi bashorwa mu kaga nk’ako yanyuzemo.

Abakristo bitabiriye isengesho rya Noheri kuri Bethel Memorial Methodist Church iherereye i Quetta ku ya 25 Ukuboza 2023.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.