× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umulisa Cynthia nta mikino afite mu muziki, na ‘Mateso ya Wakati’ isohotse habura iminsi ibiri 2023 ikarangira

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umulisa Cynthia nta mikino afite mu muziki, na ‘Mateso ya Wakati' isohotse habura iminsi ibiri 2023 ikarangira

Umulisa Cynthia nta mikino na mba afite muri uyu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuko akomeje gusohora indirimbo nziza mu buryo bw’amajwi (audio), bw’amajwi n’amagambo (video lyrics), no mu buryo bw’amajwi n’amashusho ubutitsa.

Indirimbo ye nshya yitwa ‘Mateso ya Wakati’ yasohoye kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023 habura iminsi ibiri gusa ngo umwaka urangire, iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nk’uko Abanyarwanda babivuga, hatinda inda. Urebye amezi uyu muhanzikazi amaze mu muziki, ntiwatekereza ko yakora indirimbo nyinshi kandi nziza kuri uru rwego.

Icyamugoye ni ugutangira gusa kuko umwaka wa 2023 ugitangira, byari kugorana kubaza umuntu niba azi Umulisa Cynthia akagusubiza yego.

Ni kimwe n’uko bigoye ko muri izi mpera z’umwaka wabaza umuntu ukunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana niba azi Umulisa Cynthia, ngo abure kugusubiza ko ari umuhanzi wahamagariwe ibyo abamo, umuhanzi ukora ibyo azi, ufite umwete ndetse na label idasanzwe ya Jam Global Music imureberera, akaba ari na yo acishaho ibihangano bye.

Mu kwezi kwa Kanama yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ni Yesu’ ayicisha kuri Jam Global Music. Nyuma yaho yasohoye iyitwa ’Ubutware’, ariko abantu ntibahita bamumenya neza.

Mu buryo bwihuse, yatangaje ko afite ibitaramo bizazenguruka ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya, noneho abari bamuzi barikuba.

Ni ibitaramo agikomeje gukora n’uyu munsi byitwa “Ni Yesu Christmas Festival 2023, East African Tour.” Igitaramo gitahiwe ni icyo azakorera muri Kenya mu mpera z’iki cyumweru.

Ibitaramo bimwe byabaye mbere ya Noheri, bitangirira mu gihugu cy’u Burundi ku itariki ya 10/12/2023, bikomereza mu Rwanda ku itariki ya 16/12/2023, bisorezwa muri Uganda ku itariki ya 23/12/2023. Indirimbo Gwe Wekka yayigeneye abumva Urugande.

Ibizaba Noheri irangiye, bizatangirira muri Kenya, ejo ku itariki ya 30/12/2023, bisorezwe muri Tanzaniya ku itariki ya 07/01/2024. Amakuru Paradise ifite ni uko nyuma yo gutaramira muri ibyo bihugu, ari bwo azatangaza itariki y’igitaramo cyo mu Rwanda.

Ukimara kubona ibihugu azataramiramo, urahita umenya impamvu kuri channel ya Jam Global Music acishaho indirimbo ze, hariho indirimbo zo mu ndimi eshatu, ni ukuvuga Ikinyarwanda, Urugande n’Igiswayile.

Impamvu nta yindi ni uko muri buri gihugu yataramiyemo cyangwa azataramiramo aba afite indirimbo yo mu rurimi bumva. Ni yo mpamvu n’iyi ayisohoye iri mu Giswayile yitwa ‘Mateso ya Wakati’ kuko azataramira muri Kenya na Tanzaniya aho bakoresha Igiswayile.

Umulisa Cynthia ni uwa gatatu mu Rwanda, mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza basohoye indirimbo nyinshi muri uyu mwaka wa 2023, nyuma ya Israel Mbonyi wasohoye icumi na Bosco Nshuti wasohoye ikenda. Izo amaze gusohora kugeza uyu munsi ni umunani, kandi ni zo ziri kuri channel akoreraho.

Izo ndirimbo ni Ni Yesu, Ubutware, Ni We Womora, Ubutayu, Ananipenda, Yesu Gwe Wekka, Amasambu n’iyo asohoye uyu munsi yitwa Mateso ya Wakati.

Ari mu bahanzi bakoranye umwete kurusha abandi muri uyu mwaka, ndetse wavuga ko ari uwa mbere kuko ni bwo akinjira mu muziki. Awumazemo amezi atagera no ku gice cy’umwaka.

Mateso ya Wakati ni nziza cyane,ikozwe neza, ku buryo ukimara kuyireba urihutira kuyitunga muri telefone yawe, ukajya uyumva buri munsi, waba wumva Igiswayile cyangwa utacyumva.

Ishingiye ku gitabo cya Bibiliya, mu Baroma 8:8 hagira hati: “Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa,”.

Cynthia Umulisa ategerejwe muri Kenya mu gitaramo kiba mu mpera z’iki cyumweru

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "MATESO YA WAKATI" YA CYNTHIA UMULISA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.