Pastor Christian Gisanura yasabiye abari gucika intege gukomeza kwizera Yesu, avuga ko kudacika intege ubwabyo ari intsinzi.
Mu gihe abantu benshi bacika intege kubera ibibazo bibakomereye, Pastor Christian Gisanura yongeye kubahumuriza binyuze mu isengesho ryo ku munsi wa kabiri w’igihe cyagenwe cyo gusengera abantu bari gucika intege.
Iri sengesho rigamije kongerera imbaraga abahuye n’ibigeragezo bitandukanye birimo uburwayi, ubukene, amakimbirane yo mu miryango, guhezwa, ndetse no gusuzugurwa.
Pastor Gisanura yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, cyane cyane mu Matayo 9:22, aho Yesu yabwiye umubyeyi wari umaze imyaka 12 arwaye ava amaraso ati “Mwana wange, komera.” Avuga ko uwo mubyeyi yari afite impamvu nyinshi zo gucika intege, ariko ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kwizera ko Yesu ashobora kumukiza.
Yasabye Imana kongera imbaraga mu bantu bari bafite ibibazo bimaze igihe kirekire, avuga ko na bo bashobora gukira binyuze mu kwizera. “Mwongere ukwizera, akore kuri Yesu, umushoboze kunesha ibicantege,” ni ko yabasabiye.
Yibukije abazasoma iyi nkuru ko abizeye bazabona igitangaza. Yasubiyemo n’urugero rwa Balitimayo wari impumyi, ariko utarigeze acika intege mu gutabaza Yesu, nubwo abantu bamubuzaga.
Muri Yohana 16:33, aho Yesu yavuze ati “Ku isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi,” Pastor Gisanura yahashingiye avuga ko Yesu ari we muhamya dufite kuko yatsinze isi n’ibibabazo byayo. Yasabye Imana kutwambika kunesha, ati: “Kudacika intege ubwabyo ni ukunesha.”
Pastor Gisanura yasoje asabira buri wese uri mu bibazo, kumva ko atari wenyine kandi ko hari intsinzi mu kudacika intege. Yasabye ko abantu bose bakomeza kwizera, gusenga no gutabaza Imana nk’uko Balitimayo yabigenje, kugeza ubwo Yesu amukijije. Yasoje avuga ati: “Nbakunda, mbifuriza kunesha mu izina rya Yesu! Amen!”