Ku wa 1 Nzeri 2025, ukaba umunsi wa gatatu ari na wo wa nyuma w’uruhererekane rw’amasengesho yateguwe na Pastor Christian Gisanura, yongeye kwibutsa ko Yesu ari we uduhaza muri byose.
Ni isengesho ryahuriranye n’itangira ry’ukwezi kwa Nzeri, aho yasabye Imana kuganza no kubera buri wese umugisha.
Pastor Gisanura yatangiye yibutsa ko Imana ikwiriye gushimirwa kuba yarabashishije buri wese gusoza Kanama, agatangira Nzeri, ukwezi gushya. Yasengeye ko ibyaha byakozwe mu kwezi gushize byakurwaho, kugira ngo abantu binjire mu kwezi gushya badafite imizigo y’ibyaha. Ati: “Ibyaha byose n’imigambi mibi twagize, Mana ubikureho mu izina rya Yesu, kuko uku ni ukwezi gushya kutigeze kubaho kuva isi yaremwa kandi kutazongera kubaho.”
Yifashishije Abefeso 1:3, yagaragaje ko Imana yaduhaye imigisha yose yo mu ijuru muri Kristo Yesu. Yavuze ko Yesu aduhagije kuko aduhuza n’Imana kandi akaduha n’ibifatika, kuko byose bitangwa n’umwuka w’Imana. Yongeyeho ko Nzeri igomba kuba ukwezi kw’imigisha no gukorera Imana.
Yagize ati: “Umwuka w’Imana ni wo waremye ibisubizo by’ibyifuzo byacu. Nzeri ibe ukwezi ko kwimika Yesu, ubwami bwe bukatubanziriza aho tugana, butugote mu izina rya Yesu Kristo.”
Pastor Gisanura yagarutse ku magambo ya Yesu mu Yohana 15:7, avuga ko abizera nibaguma muri Kristo kandi bakatura amagambo ye, icyo bazasaba bazagihabwa. Yagaragaje ko hari abumva Ijambo ry’Imana rikababera umutwaro, ariko ko abaryumva neza ritabura kubahindura no kubaha imbaraga.
Yasabye ko ukwezi kwa Nzeri kuzaba igihe cyo gufata imyanzuro ishingiye ku Mana, kugira ngo iminsi yose ibe iy’akamaro aho nta munsi uzarangira imfabusa.
“Data, turi muri Yesu, kandi turatura amagambo ye buri munsi. Hari abo amagambo arya mu matwi, ntibayihanganire, ariko hari abandi aryohera, batabasha kubaho batayafite. Mwami, twizeye ko ayo magambo azatuyobora, akaduhumuriza, akaduha ubwenge, akadutunganya mu mikorere no mu myitwarire.”- Pastor Gisanura
Ashingiye ku Baroma 8:32, yibukije ko Imana itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu, bityo ko nta kindi ishobora kutwima. Yavuze ko ari impamvu yo kwizera ko buri wese azabona ibyo yifuza muri uku kwezi, kandi ku musozo wa Nzeri bazavuga ngo: “Hamwe na Omega, iherezo, kuko ubu turi kuvuga ngo hamwe Alufa, kuko intangiriro y’ukwezi.”
Mu gusoza amasengesho y’iminsi itatu, Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese kwinjira mu kwezi kwa Nzeri afite umutima mushya, kwiyegurira Imana nk’Umwami no kwibuka ko Yesu ari we uduhaza muri byose. Yibukije abizera ko Nzeri igomba kuba ukwezi kw’imigisha, imirimo ifite umumaro, n’ubuhamya bushya bushingiye ku Ijambo ry’Imana.