Ku munsi wa gatatu usoza amasengesho yo gusaba kugendana na Yesu, Pasiteri Christian Gisanura kuri uyu wa 28 Kanama 2025, yibukije ko muri iyi si yuzuye ibigeragezo n’ibyago, Yesu ari we wenyine ushobora kuduherekeza, kutugira inama no kudushoboza gutsinda byose.
Pastor Gisanura yagarutse ku ngorane abantu bahura na zo buri munsi: intambara, ubukene, uburwayi n’ibindi byose bigerageza abantu.
Ariko akomeza agaragaza ko Yesu ari we uduha imbaraga zo kubyihanganira no kubirenga. Yifashishije amagambo yo mu 1 Bakorinto 1:8-9, yibukije ko ari Yesu uzakomeza abamwizera kugeza ku mperuka.
Mu butumwa bwe, yagarutse ku kibazo cy’ababyeyi bari mu gihe cyo gutegurira abana gusubira ku mashuri, bakeneye amafaranga y’ishuri, imyambaro n’ibindi byinshi.
Yasabye Imana kubafasha muri ibi bihe bitoroshye kugira ngo batagwa mu cyaha cyangwa ngo bacumure mu gihe bari guhihibikana bashaka iby’ibanze abana bakeneye, ahubwo bakomeze kwiringira ko Imana izabashoboza.
Yanibukije kandi ko hari abana batsinzwe bagomba gusibira, abasaba kudacika intege ahubwo bagakomeza gushikama no kwiga, anasaba ababyeyi kutabinuba. Yasenze asaba ko Imana ibafasha kugira umutima ukomeye, kandi ko ibikorwa byose bidashobora gupfa ubusa mu gihe umuntu agendana na Yesu.
Pastor Gisanura yashimangiye ko Yesu ataduhamagariye kuba abagaragu gusa, ahubwo ko yaduhamagariye kuba inshuti ze. Inshuti nyayo, nk’uko yabivuze, ishoboza inshuti yayo. Ni yo mpamvu Abakristo bose bakwiye kwemera umuhamagaro wo gufatanya na Yesu, kuko ari we muyobozi w’ubuzima bwabo.
Mu butumwa bwe, yavuze ati: “Nkeneye Yesu mu bifatika no mu bidafatika, mu nshuti no mu bitekerezo, mu bikorwa byose. Yesu abe umufatanyabikorwa.”
Yashimangiye ko Yesu atigeze asiga abantu ari imfubyi, ahubwo ko yaduhaye Umwuka Wera, ari we utuyobora, utwambutsa umwijima, utuzamura mu mucyo, kandi akaduha umunezero wuzuye.
Pastor Christian Gisanura yasoreje ku gushimira Yesu, kuko nyuma y’iminsi itatu asenga asaba kugendana n’abamwizera, yemeje ko muri byose Yesu ari kumwe na bo. Yabasabye kutigera batandukana na Yesu umunota n’umwe cyangwa umunsi n’umwe, kuko ubuzima bugira agaciro iyo buri muri we.