Elisa Tugirumukiza uzwiho ubuhanga mu gucuranga no kwigisha neza umuziki, yateguje indirimbo nshya.
Uyu muramyi wihariye ku ndirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana, wanditse ndetse akaririmba indirimbo zakunzwe nka Mwuka Wera ndakunyotewe, Cya Gitare n’izindi zakunzwe, yatanze integuza y’indirimbo nshya yise Ni Yesu iteganyijwe kugera ku bakunzi be ku munsi w’ejo .
Uyu mugabo wari umaze agahe adasusurutsa abakunzi be kubera impamvu zumvikana, yabwiye Paradise.rw ko ubu agarukanye ibihangano bishya ku musozi wa Gospel.
Uretse imibavu ye yokereje ku gicaniro mu Rwanda, Elisa Tugirumukiza yayoboye ndetse anatoza amatsinda menshi yo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Uganda akaba yarakoreye umurimo w’Imana abifatanya n’amasomo.
Elisa Tugirumukiza azwiho ubuhanga mu gucuranga no kwigisha neza umuziki no gutoza amatsinda manini (Mass choir), amakorali (choirs) ndetse n’abantu ku giti cyabo bifuza kugorora ijwi no gukora muzika nka kariyeri (Music Career).
Ni umujyanama w’abahanzi batandukanye byaba mu guha icyerekezo muzika (Music Arragement) cyangwa kubumvira uburyo indirimbo zabo zaringanyijwe neza amajwi (mixage ) mbere y’uko zisohoka.
Integuza ya Ni Yesu ije nyuma gato y’isubukura ry’akazi ke kajyanye na Muzika, ndetse muri uyu mwaka 2023 akaba ateganya ibikorwa byinshi birimo gushyira hanze ibihangano bishya, kwitabira ibitaramo hirya no hino, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi ama tours n’ibindi.
Indirimbo Ni Yesu iteganyijwe kugera ku bakunzi be kuri uyu wa mbere kuwa 9 Mutarama 2023 isaa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba ku muyoboro we wa Youtube (Youtube Channel).
Kanda hano urebe Mwuka wera ndakunyotewe imwe mu ndirimbo zahembuye imitima y’abanyarwanda batari bake: