Indirimbo "Ikibemeza" ya Sam Gitangaza yatumye benshi bakeka ko abanyamakuru baba bashonje dore ko Gitangaza yumvikana abasabira umuceri ariko si byo yaririmbye ahubwo ni indirimbo yuje ubutumwa bukomeye cyane.
Umuhanzi Irambona Samuel uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Samu Gitangaza usengera muri ADEPR Ururembo rwa Gihundwe, yabwiye abakunzi be ko abahishiye agaseke karimo igihangano gishya yise "Haracyariho" igizwe n’amajwi.
Samu Gitangaza aganira na Paradise, yagize ati: "Ngarutse mu mavuta y’igihangano gishya nise "Haracyariho". Nakomeje kutagira ubushobozi bwo kuba nakoresha ibihangano mfite nanditse indirimbo zirenga 200".
Umunyamakuru yamubajije amashirakinyoma ku myandikire y’indirimbo yitwa "Ikibemeza" benshi bakunze kwita ngo "Mana uzahe abanyamakuru ku muceri" ibikubiye muri iyi ndirimbo. Benshi bibajije impamvu yasabiye abanyamakuru umuceri.
Ni indirimbo igaragaza ko hari igihe uca mu bigeragezo abanyamakuru bamwe n’abandi bantu banyuranye bakagutarama. Yumvikanisha ko mu gihe Imana igusubije uba ukwiye kubatumira ukabaha umuceri [ugakoresha ibirori]. Yabishyize mu gihangano yise "Ikibemeza" ikaba yarakunzwe cyane na bamwe mu banyamakuru bumvise iyi nganzo ye.
Samu Gitangaza aragira ati: "Indirimbo "Ikibemeza" nayihimbye nkuye igitekerezo ku muntu usenga ariko akaba afite ikigeragezo amaranye igihe, kugeza aho abanyamakuru bashyushya inkuru ye ko byamucanze, iyo Imana igutabaye birakwiriye ko ubatumira ukabaha ku muceri".
Avuga ko mu gihe bagusebeje uba ugomba kubatumira bagatangaza ko ubuzima bwahindutse. Samu Gitangaza yakomeje agira ati: "Iyo Imana igutabaye ubatumaho mugasangira kugira ngo bahindure imvugo batangaze ko ubuzima bwahindutse."
Yatanze urugero rw’aho yabirirmbye abasabira igikoma hamwe n’ababuze urubyaro igihe kirekire ko bizera Imana bagategereza bihanganye "iremye ibitangaza".
Samu Gitangaza asoza abwira n’abandi bose basenga Imana ko izarema ikibemeza. Ukeneye kumutera inkunga wamuhamagara kuriyi nimero: 0780070937
Reba indirimbo ye IKIBEMEZA aririmba asabira abanyamakuru umuceri
Samu Gitangaza yamenyekanye mu ndirimbo "Ikibemeza"