Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, wamamaye nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise “Unziza Iki Ma?”.
Igisigo cyasohotse ku wa 9 Mutarama 2026, kikaba cyibanda ku bibazo by’abana babayeho mu mibabaro, batawe n’ababyeyi babo batabashije kubarera, cyangwa batakibibuka, ndetse kikavuga ku ngaruka iyo mibereho ishobora kugira ku mitekerereze yabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nadia, afite izina ryatumye yigarurira imitima y’urubyiruko n’abakuru, cyane cyane abakunzi b’ubusizi mu Gihugu n’ahandi i mahanga aho bumva Ikinyarwanda, akaba azwi cyane ku bisigo nka “Wisanza Ibyo Usanze,” Data Nzira Iki? Macibiri, Kibondo, Icupa n’ibindi.
Igisigo “Unziza Iki Ma?” gifite ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza sosiyete kwita ku bana bafite ibikomere byo mu mutima, kubitaho no kubafasha gukira.
Uyu musizi asanzwe ari Brand Ambassador mu ishami rya Labal ya TFS ryitwa Umurage Art, aho akora ibihangano byiganjemo ibyo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi no mu gusohora abageni.
Reba igisigo "Unziza Iki Ma?", kuri YouTube