Umurerwa Uwimbabazi Nadia, umusizi uzwi cyane mu Rwanda ku izina ry’ubusizi Umurizabageni Nadia, yatangaje ko ari hafi gusohora igisigo gishya yise “Unziza Iki Ma?”.
Ma bihagarariye Mama cyangwa umubyeyi w’umugore, kikaba cyibanda ku bibazo by’abana babayeho mu mibabaro, baratabwe n’ababyeyi babo batabashije kubarera, cyangwa batakibibuka, ndetse kikavuga ku ngaruka iyo mibereho ishobora kugira ku mitima yabo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nadia, afite izina ryatumye yigarurira imitima y’urubyiruko n’abakunzi b’ubusizi mu Gihugu n’ahandi i mahanga aho bumva Ikinyarwanda, azwi cyane ku bisigo nka “Wisanza Ibyo Usanze,” Data Nzira Iki? Macibiri, Kibondo, Icupa n’ibindi.
Yagiye agaragaza amarangamutima y’imibabaro y’abakiri bato mu nyandiko ze, akenshi ashyira imbere ubutumwa bwubaka ubumwe n’ubwiyunge mu muryango. Binyuze mu buhanzi bwe, aharanira gushyira imbere inkuru z’abatishoboye n’ababaye, cyane cyane abana batakaje ababyeyi cyangwa batagize uburyo bwo kubarera.
Igisigo “Unziza Iki Ma?” kitezweho kuba gifite ubutumwa bukomeye bwo gushishikariza sosiyete kwita ku bana bafite ibikomere byo mu mutima, kubitaho no kubafasha gukira, bitaba ibyo bikaba byabaviramo ibibazo mu mikurire yabo.
Uyu musizi asanzwe ari Brand Ambassador mu ishami rya Labal ya TFS ryitwa Umurage Art, aho akora ibihangano byiganjemo ibyo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi no mu gusohora abageni.
Umva igisigo aheruka, Wisanza Ibyo Usanze, kuri YouTube