Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, yatangaje ko ari hafi gusohora igisigo yageneye abakobwa batinze kubona abagabo, yise “Nacumuye Iki?”.
Nk’uko yabihamirije Paradise mu kiganiro, yatangaje ko iki gisigo kirajya hanze mu gihe gito. Ati: “Iki gisigo kirajya hanze ku wa 30 Mutarama 2026, ahagana Saa Yine z’amanywa.”
Ni igisogo yise Nacumuye Iki?, kirimo amagambo y’umukobwa wihebye, imyaka yajyanye, ariko akaba atabona umugabo wamukunda ngo amugire umugore babane nk’abandi bakobwa. Harimo amagambo y’uko aba yiyumva iyo abona abakobwa bangana babona abagabo, bakabyara, we akiri iwabo.
Igisigo “Nacumuye Iki?” cyitezweho kuzaba kimwe mu bizahumuriza abakobwa biyumva nk’abagumiwe, bakiheba kuko batinze kubona abo bakwiranye ngo bashingane umuryango.
Uyu musizi asanzwe ari Umurizabageni koko, kuko amenyerewe mu kubasohora ku munsi wabo w’ubukwe no kubavugira imivugo ituma bagira amarangamutima menshi bakisanga barize.
Akora ibihangano byiganjemo ibyo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu busizi no mu gusohora abageni.
Ashyira imbere ubutumwa bwubaka imitima y’abumva ibihangano bye, abahumuriza, abereka ko nyuma yo kunyura mu nzira nyinshi bikanga, iz’Imana zo zirenga igihumbi, kandi ko iba ikibategurira ibindi byiza imbere.
Nadia azwi cyane ku bisigo nka “Wisanza Ibyo Usanze,” Data Nzira Iki?, Unziza Iki Ma?, Macibiri, Kibondo, Icupa n’ibindi.
Reba igisigo aheruka, Unziza Iki Ma?, mu gihe tugitegereje Nacumuye Iki? kigiye kujya hanze