Abantu batatu bishwe bo mu burengerazuba bwa Uganda bashinjwa ko bashyigikiye imirimo ya gikristo, ibyo byabaye nyuma y’uko umuvugabutumwa i Kampala akubiswe bikabije n’intagondwa z’abayisilamu zimuteye azira ko ari “umukafiri.”
Mu gace ka Kawaala ka Kampala, ibyihebe bitandatu (6) by’abayisilamu byagaragaye bisakuza biti: “Kafir [Umukafiri]!” n’amagambo ya jihadiste “Allah akbar [Allah arakomeye]” yibasiye Robert Settimba w’imyaka 27 ubwo yari atashye avuye mu muhanda abwiriza mu masaha ya saa moya. ku wa 10 Ukwakira, nk’uko byavuzwe n’inshuti ye.
Yagize ati "Abayisilamu baramufashe batangira kumutera imigeri no kumutera amakofe mu gihe abandi baza kumukubita inkoni, nkirebera kure, nanjye ntacyo nakora". Ati: “Bamwe mu bari bahari bambwiye ngo mbure, bitabaye ibyo ko ari njye ukurikiraho bazankubita. Nahise nsiga inshuti yanjye iryamye. ”
Yasabye ubufasha mu itorero ryegereye aho ibyo byabereye, maze we n’abandi bakristu basubira aho bamukibitiye, basanze Settimba yataye ubwenge maze bamujyana mu bitaro byegeranye.
Settimba azwi cyane ku bakristu nk’umuvugabutumwa wo mu muhanda ku Bayisilamu i Kampala, Kisenyi, Wandegeya na Kawaala. Ibikomere bye birimo ububabare bukabije bwo mu gatuza, gukomeretsa ku itako, ukuboko kw’ibumoso no ku rutugu, no kubyimba no gutwika ku kaguru k’ibumoso.
Settimba amaze kugarura ubwenge mu butumwa bwe yagize ati: "Mu butumwa bwanjye, benshi bahindukiriye Kristo, cyane cyane abasore n’inkumi b’abacuruzi, abanyeshuri ndetse n’abayobozi bamwe b’Abayisilamu. Ntabwo nari nzi ko byababaje abayisilamu kuvuga ibya Kristo".
Settimba yavuze ko yagaruye ubwenge yisanga mu bitaro. Ati: “Igihe nagarukaga, nasanze mu bitaro ndi kumwe n’abakristu hafi yigitanda cyanjye. Baranshyigikiye kandi bampa amashiringi 50.000 yo muri Uganda [$13] yo kwivuza.”
Settimba yavuze ko ataramenya niba byaba ari bibi cyane gutanga raporo kuri polisi iby’icyo gitero.
Src: Christian Post