Mu gihe igitaramo cya Bosco Nshuti (Unconditional Love Live Worship Concert) gisigaje amasaha ngo kibe, twifuje kumenya aho imyiteguro igeze ndetse n’uburyo abancikanywe no kugura amatike (ticket) bayabona byaba online cyangwa kuri CAMP KIGALI aho igitaramo giteganyijwe kubera.
Twifuje kandi kumenya uko bimeze, uburyo umuntu yagera aho igitaramo kizabera ndetse n’uko umuntu yarangira abatahazi nk’abava mu ntara cyangwa abatuye mu mijyi yunganira Kigali, ibyerekezo bafata kugira ngo bagere kuri Camp Kigali.
Umuyobozi mukuru wa Tent Maker ukurikirana ibikorwa byose mu myiteguro ya Unconditional Love Live Worship Concert, yatangarije Paradise.rw ko ’Ticket’ zigihari nubwo hasigayemo umubare mucye.
’Ticket’ zisanzwe ziragura 5,000rwf mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro aho wicara mu ntebe nziza zifite ’confort’ kandi imbere neza witegeye abaririmbyi, ndetse na 20,000 Frw mu cyubahiro cyinshi aho abantu bicaye ku meza z’uruziga banaherezwa icyo kunywa kiri muri icyo giciro.
Uburyo bwo kugura buroroshye. Uburyo bw’ikoranabuhanga ni uguca kuri: www.itec.rw, itike yawe bagahita bayiguha. Uburyo bwa Momopay ni ugukoresha Code: 213886 yanditse ku mazina ya Bosco Nshuti.
Ushobora no kajya aho amatike ari gucururizwa kuri: Zion Templa mu Gatenga, kuri ADEPR Nyarugenge, Foursquare Gospel Church Kimironko, Omega Church, Resoration Church Masoro na St Famille ku nyubako ya Ishusho Ltd. Cyangwa ugahamagara iyi telefone: 0787837802 bakagufasha.
Iki gitaramo cya Bosco Nshuti kiraba kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022. Giteganyijwe gutangira ku isaha ya saa kumi zuzuye, gusa saa cyenda na 45 imiryango izaba ifunguye. Uwayoba akaba yakwifashisha Nimero 0787837802 iyi kandi akaba ari nayo bahamagaragaho ku bufasha ubwo ari bwo bwose.
Camp Kigali (KCEV) izaberamo iki gitaramo, iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi (Ville) urenze Kigali Serena Hotel gato ku muntu uturutse mu mujyi, cyangwa urenze ahahoze hitwa ONATRACOM gato ku muntu uturutse i Nyamirambo.
Gusa itike uzinjiriraho atari yashira
Amatike ari kuboneka hirya no hino muri Kigali ndetse no kuri interineti
Bosco Nshuti aratangaza ko yiteguye bihagije igitaramo cye