Mu gitabo cy’Abaroma 2:7 haranditse ngo "Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho".
Iri jambo warisobanura uko Mwuka Wera akuyoboye, ariko kandi ryumvikanisha ko gukora ibyiza udacogora bizana umugisha urimo ubugingo buhoraho (Nyuma y’ubu buzima), ubwiza (aha wumvemo igikundiro) ndetse n’icyubahiro (ntiwakubahwa udafite ifeza, izahabu n’amafaranga).
Hambere hari abajyaga bibeshya ko gukorera Imana bisobanuye kuba umutindi ndetse n’umukene. Gusa ariko ubanza baba barahishwe ijambo Umwami Yesu yasize avuze ubwo yasubizaga Petero. Petero aramubaza ati: "Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?" Matayo 19:27. Matayo 19:28
Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri y’uko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza".
Ugisoma iri jambo uhita usobanukirwa ko bacuti bacu b’abaririmbyi bazwiho kwiyorosa ijoro bakisasira amanywa ngo ubwoko bw’Imana butabura ibitungabugingo bakazana benshi kuri Kristo, babikiwe byinshi birimo ubugingo buhoraho ndetse n’ubutunzi (Gukubirwa inshuro 100 ayo bashora muri Studio, Promotion n’ahandi).
Mu mboni za Paradise, hari abahanzi 20 bayoboye abandi mu butunzi. Ushobora kubona hari uwo wakekaga utarimo cyangwa se uwo tudahurizaho ariko byose bikaba bigendanye n’ibyo twagendeyeho birimo imitungo itimukanwa, YouTube channel, akazi kandi umuntu afatanya n’ubuhanzi dore ko konti z’abanyarwanda ziba zirindishijwe Abakelubi.
Urutonde rw’abahanzi 20 ba Gospel bakize cyane mu Rwanda
01. Israel Mbonyi
Mbonyicyambu Israel nk’umuhanzi wa mbere wa Gospel ukunzwe muri East Africa, ni umwe mu bantu binjirizwa menshi n’ibikorwa by’ubuhanzi birimo ibitaramo, YouTube channel no kwamamaza. Mu nkuru iheruka Paradise yakoze, yagaragaje ko YouTube channel ye imaze kumwinjiriza arenga Miliyoni 119 Frw kuva mu 2014.
Akurikirwa n’abarenga 667k kuri YouTube. Si YouTube gusa afiteho abamukurikira benshi ahubwo yaba kuri Facebook na Twitter (X) arakurikirwa cyane. Kuri ubu afite n’amazu arimo n’igeretse (Etage) yavuye mu muziki harimo iherereye ahitwa ku irebero ndetse na Rusororo mu mudugudu w’amazu ageretse gusa.
02. Tonzi [Uwitonze Clementine]
Ni umuramyi uza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde. Tonzi washakanye na Gatarayiha Alpha, urugo rwabo Imana yabahundagajeho imigisha. Ari mu bahanzi bakeya basohora indirimbo hafi ya buri kwezi kandi zihenze cyane, akaba atari ibintu byashoborwa n’ubonetse wese uretse ufite ikofi iremereye. Ari hafi gushyira hanze Album ya 9.
Ni umwe mu bahanzi begukanye ibihembo bitandukanye kandi birimo amafaranga. Yifashishwa kenshi mu bagize utunama nkemuramaka mu marushanwa atandukanye kandi akomeye agasaruramo agatubutse. Ni Umuyobozi w’abahanzi ba Gospel muri Federasiyo y’abahanzi bo mu Rwanda.
Uyu Muryango wa Gatarayiha na Tonzi kuri ubu uri mu batuye mu nzu nziza igeretse iherereye hagati ya Kagugu na Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Ni inzu nziza cyane, basaruye mu bikorwa by’umuziki bihebeye. Binyuze muri Alpha Entertainment, bafite ibyuma by’umuziki "Sonorisalition" bihenze cyane, bikaba bibinjiriza agatubutse dore bikodeshwa akayabo.
03. Aline Gahongayire
Aline Gahongayire cyangwa se Dr Alga ni irindi zina kuri ubu riremereye mu Rwanda bitewe n’ishyaka, umuhate no gukorera ku ntego. Ni umwe mu bantu bafite agatubutse bakura mu muziki ndetse no mu bindi bikorwa by’ubushabitsi.
Uyu muramyi akurikirwa n’abantu 108k kuri YouTube, indirimbo ye "Ndanyuzwe" imaze kurebwa n’abarenga 3.5 millions. Kuri Instagram akurikirwa n’abarenga 467k bikamugira umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukirikirwa cyane kuri Instagram nyuma ya Meddy ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 900.
Alga ni umwe mu baririmbyi binjiza menshi mu bikorwa byo kwamamaza, bakusanyije ibihembo bitabarika birimo na Salax Award ndetse akegukana umwanya wa 2 muri Rwanda Gospel Stars Live. Kuri ubu Dr Alga afite iduka ry’imyenda rihenze cyane n’imodoka zitabarika ndetse aherutse gutangariza Paradise.rw ko nyuma yo gutunga imodoka zigeze kuri 6 ategereje kugura ubwato ndetse n’indege.
04.Thacien Titus
Uyu muramyi kuva yakwinjira mu mwuga wo kuririmba uwavuga ko yahiriwe ntiyaba abeshye. Shene ye kuri ubu ikurikirwa n’abarenga 77k (subscribers) mu gihe indirimbo "Aho ugejeje ukora" imaze kurebwa n’abarenga 2 millions.
Uretse umuziki, uyu mugabo washakanye na Christine Mukamana mu mwaka wa 2015, kuri ubu couple yabo ni imwe mu zihagaze neza mu butunzi dore ko bafite amaduka akomeye by’umwihariko i Huye n’ibindi bikorwa by’ubucuruza i Muhanga, bakagira n’amazu akodeshwa mu mujyi wa Kigali, i Huye n’ahandi.
05. Fulgence Mutabaruka
Ni umuramyi akaba n’umuvugabutumwa uzwiho kwicisha bugufi cyane. Afite uruganda rukomeye rucuruza amarangi rwitwa BETA PAINTS, akagira inzu nziza n’imodoka zihenze. Ni we muhanzi wa mbere wa Gospel ugenda mu modoka ihenze. Uyu mukozi w’Imana usengera mu Itorero rya ADEPR, azwiho ibikorwa byo gufasha abatishoboye, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo "Isarura Rigeze".
06. Papi Clever & Dorcas
Papi Clever na Dorcas ni abandi baririmbyi bamaze kwinjirizwa agatubutse n’umuziki. Kuva mu mwaka wa 2016, Papi Clever yirundumuriye mu muziki awugiriramo umugisha aho kuri ubu ari mu bahanzi binjiza menshi binyuze kuri YouTube channel ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Uretse kuba YouTube channel yabo ikurikirwa n’abantu 470k (subscribers), Instagram ye ikurikirwa n’abantu 107k n’ubwo iyo ahuriyeho na Dorcas ikiri munsi y’ibihumbi 10 (followers).
Indirimbo yabo yiswe "AMENIKA HURU" kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga 17 Millions. Iyi couple imaze kwandika amateka dore ko usanga bitabira ibitaramo bitabarika kandi byinjiza agatubutse aho kuri ubu nabo bafite inzu z’akataraboneka zirimo imwe iherereye ahitwa i Jari.
07.Lt Col Simon Kabera
Uyu mugabo azwiho kwiyoroshya no kwicisha bugufi akaba n’Umuvugizi Wungirije wa RDF. Ni umwe mu baramyi b’abakire n’ubwo kubera ubuzima bwa Gisirikare abamo bigoye kumenya imitungo ye ariko akazi akora kamwemerera kuza kuri uru rutonde. Yamamaye mu ndirimbo zirimo "Ukwiye amashimwe". Bimwe mu byo Paradise yabashije kumenya ni uko afite inzu nziza cyane i Rusororo.
08. Liza Kamikazi
Umuhanzikazi Liza Kamikazi yahoze akora umuziki w’isi, ariko nyuma aza kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zirimo "Yesu Wanjye” ivuga ku gihango nk’umukristo yagiranye na Yesu amaze gusobanukirwa urukundo rwe.
Couple ya Liza Kamikazi n’umugabo we David Wald bamaranye imyaka 14, ibayeho neza cyane. Bagenda mu modoka nziza kandi batuye ahantu heza cyane mu nzu igeretse, ibi bigashyira Liza Kamikazi ku rutonde rw’abaramyi bakize cyane mu Rwanda.
09.James na Daniella
Aba baririmbyi bamamaye cyane mu ndirimbo "Mpa amavuta" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 6.7 bagakurikirwa n’abantu 197k (followers) kuri YouTube. Ni indi couple izwiho kugira ubutunzi bwinshi ibukesha umuziki usingiza Imana.
10. Kalimba Julius
Kalimba Julius aza ku mwanya wa 10 bitewe n’ibikorwa bitandukanye birimo Supermarket yamamaye cyane yitwa RAAH Supermarket iri mu zihenze i Kigali. Afite inzu nziza cyane, asimburanya imodoka nk’usimburanya ikote. Aherutse gutegura igitaramo gikomeye cyabereye i Kayonza ahuza Mbonyi na Theo Bosebabireba.
11. Mahoro Issac
Uyu muririmbyi usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba, yashyizwe kuri uru rutonde dore ko amakuru Paradise.rw ifite ari uko afite amafaranga menshi. Afite inzu nziza, imodoka ihenze kandi anoroye inka nyinshi.
Ari gukora umuziki ari mu maboko meza dore ko afite Manager wabengutse impano ye, ndetse si we gusa umufasha ahubwo hari n’abandi bagera ku 10 bamufasha mu muziki. Aherutse guteguza igitaramo cy’amateka muri BK Arena cyangwa Kigali Convention Centre mu myaka itatu iri imbere. Arakize cyane.
12. Mugabe Assiel
Ni irindi zina rizwiho ifeza n’izahabu akaba afite inzu nziza cyane, ahembwa neza kuko yigisha muri kaminuza. Ari mu baramyi bo mu Rwanda babayeho neza cyane. Uyu muhanzi asanzwe asengera mu Itorero rya Methodiste i Gikondo ari naho akorera umurimo w’Imana wo kuririmba.
13. Theophile Twagirayezu
Theophile Twagirayezu wagarutse mu muziki nyuma y’imyaka 15 awuhagaritse, ari mu baramyi babayeho neza cyane dore ko afite inzu nziza igeretse iri i Rusororo, imodoka nziza n’akazi keza. Yigishije muri Kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo yise ‘Iri Maso’ yaririmbanye n’abanyeshuri biganaga muri St André.
14. Bishop Aime Uwimana
Uwimana waririmbye "Muririmbire Uwiteka" bamwe batazira indirimbo yubahiriza igihugu, ari mu baramyi bubashywe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Umuziki ni wo umutunze akaba yarawukuyemo studio ikomeye, inzu, imodoka n’ibindi.
15. Diana Kamugisha
Diana Kamugisha ari mu bahanzi batunze agatubutse mu Rwanda biturutse ku bikorwa bishamikiye ku muziki we, akazi akora muri kaminuza ya Tewolojiya ya ACT, akazi k’umutware we n’ibindi. Inzu nziza batuyemo, imodoka bagendamo na hotel yabo, ni bimwe mu byo washingiraho uvuga ko Diana Kamugisha afite amafaranga kandi atari macye.
16. Bosco Nshuti
Uyu ni umwe mu baramyi bafite ejo hazaza heza dore ko akiri muto. Uyu mupapa kuri ubu ugenda mu modoka nziza cyane, nawe yaje kuri uru rutonde bitewe n’ibikorwa bitandukanye bya muzika birimo ibitaramo yitabira, amarushanwa, YouTube channel ikurikurwa n’abarenga 45K ndetse n’imbuga nkoranyambaga akoresha.
17. Rev. Kayumba
Umuraperi Rev Kayumba Fraterne afite imodoka ya Miliyoni 10 Frw, inzu nziza cyane, kandi byose abicyesha ibikorwa bishamikiye ku muziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo "Mureke Ibiyobyabwenge" yakoranye na P Fla ndetse na Jack B.
18. Alex Dusabe
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo zirimo "Umuyoboro" yaje kuri uru rutonde abikesha ibikorwa bya Muzika akora kandi bimusigira agatubutse birimo ibitaramo, ndetse n’ubucuruzi bukomeye bw’amafi, inzu nziza n’ibindi.
19. Theo Bosebabireba
Yakabaye aza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bakize cyane, gusa mu myaka yo ha mbere ntabwo abahanzi bari bakamenye kubyaza umusaruro umuziki bakora. Igikundiro yagize, ibihugu yatumiwemo, byari kumuha ubutunzi buhambaye. Gusa n’ubu abayeho neza kuko afite inzu ye bwite, ndetse inkuru nziza ni uko aherutse kugura imodoka.
20. Prosper Nkomezi
Prosper Nkomezi arakunzwe cyane ndetse mu bakunda umuziki we, harimo n’umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye. Ibikorwa by’umuziki akora, yaba indirimbo ze, ibitaramo akora, ibitaramo atumirwamo mu Rwanda no hanze yarwo, bimaze kumwinjiriza cyane.
Josh Ishimwe
Iyo dusa ngo dukomeje urutonde rwacu hari gukurikiraho Josh Ishimwe. Nubwo ari mushya mu muziki kuko yawutangiye mu 2020, amaze kuwukuramo agatubutse dore ko adasiba kubona ubutumire mu bitaramo bikomeye. Ku myaka ye micye 23 y’amavuko, aritwara, ndetse ukurikije ibitaramo yitabira kandi akishyurwa, ntiwatinya kuvuga ko konti ye ya Banki isigaye ibyibushye.
NB: Mu gukora uru rutonde twibanze ku bahanzi ba Gospel batuye mu Rwanda. Abatuye muri Diaspora tuzabagarukaho mu nkuru y’ubutaha.
Rusororo ko numva izaturwa n’abahanzi ba gospel gusa
Bazubakeyo nahantu hakorerwa ibitaramo
Paradise.rw mukomeze mutere imbere.Obededomu Frodouard komeza utere imbere,we kwita ku magambo y’urucantege,ikigaragara urimo gutera imbere cyane.