Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika y’i Roma ku isi Papa Francis, afite uruzinduko mu Bubiligi kuva ku wa 26 kugera ku wa 29 Nzeri 2024.
Papa Francis, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika y’i Roma ku isi hose, azasura Ububiligi nk’uko ikinyamakuru cya Vatikani cyabitangaje kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, habura amezi ane gusa kugira ngo itariki y’uruzinduko igere.
Papa Francis azahera ahitwa Grand Duchy of Luxemburg kuri 26, akomereze mu bindi bice birimo Umurwa Mukuru Brussel, Leuven and Louvain-la-Neuve n’ahandi.
Nyuma yo kumenyekana kw’aya makuru, Umwami w’Ububiligi Filip yongeye kubitangariza abaturage b’igihugu, abamenyesha amatariki Papa azabasuriraho, ndetse amuha ikaze mu gihugu abereye Umwami.
Uruzinduko rwa Papa mu Bubiligi rwaherukaga mu mwaka wa 1995, ubwo Papa Yohana Pawulo yahageraga ku nshuro ya mbere.
Papa Francis yamaze kwemeza uruzinduko rwe mu Bubiligi
Bwa mbere Papa Yohana Pawulo II agera mu Bubiligi