Kugira ngo uyu munsi wiyumvishe ko isoko rikomeye ry’ejo hazaza ha Muzika y’u Rwanda n’icyerekerezo kigari muzika yagira bisaba kugira aba abantu bakora umuziki kinyamwuga, si ibintu bisaba imibare miremire.
Paradise.rw yagize amahirwe yo guhura n’abaririmbyi ubona basa n’abubaha aka kazi ugasanga umujeni muto nka Yves Rwagasore w’umuhanga akwereka ko atacika intege na kondisiyo (conditions) akoramo muzika ye.
Mu buhanga bwinshi kuri sitaji (stage), imyandikire myiza y’indirimbo ze (song writing), uburyo ashyira ku murongo indirimbo (arrangement musicale), wibaza aho itangazamakuru ryagiye kugira ngo ritumbagize akazi gakomeye akora.
Mu rugendo rurerure rwa Gospel amazemo imyaka igera ku itanu, ahamya neza ko atarigera acika intege cyangwa ngo yumve yabivamo.
Ahora aharanira guhanga udushya no gukora indirimbo zifasha abantu ndetse mu buryo bwagutse aho buri wese mu njyana akunda (style) yishima.
Icyo gitekerezo cyo gufasha imitima n’ubwonko kuryoherwa na muzika ye ni ikintu yumva yishimira kuba buri muntu yakwisanga mu ndirimbo ze, akaba yaziririmba cyangwa akazikoresha byaba mu bihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero cyangwa zikaba "zikora umuti" mu gihe umuntu yaba ahugiye mu kazi runaka cyangwa ari mu rugendo mu modoka cyangwa mu ndege.
Yves Rwagasore yatangiye gukora umuziki ku giti cyanjye mu buryo buri porofesiyoneli (Professional Music Career) ku itariki ya 19/11/2017, ni ukuvuga ko ubu agwije hafi imyaka itanu mu mwuga (5yrs).
Avuga ko muri uru rugendo yungukiyemo byinshi kuko hari amasomo menshi yize akaba ubu nawe yumva afite uburambe (Experiences) yasangiza abandi. Avuga ko afite alubumu imwe iriho indirimbo 8. Yagize ati: "Mu myaka itanu maze mfite album Vol1 yitwa UNIONGOZE album Vol1 igizwe n’indirimbo umunani (8 songs)"
Mu gihe cya vuba azageza ku bakunzi be alubumu ya kabiri iri gutunganywa, imirimo yo kuyikoraho ikaba iyigeze hafi ku ijanisha rya 70 %. Umwaka utaha wa 2023 ishobora kuba yarangiye hatagize igihindutse ndetse akanateganya kuzakora igitaramo cyo kuyimurika.
Ikimenyimenyi ni uko kuri iyi album ya kabiri mu ndirimbo zimaze gusohoka harimo izimaze gukundwa n’abatari bake nka "YAMBABARIYE IBYAHA", "ELOHIM", cyane cyane "IMBABAZI" kuko ari indirimbo yakunzwe cyane n’abatari bake
Iyi alubumu izaba igizwe nimizingo y’indirimbo 10 yizeye ko zizahembura benshi. Yagize ati: "Muri Mutarama 2023 tuzabagezaho indirimbo nshya".
Yongeye kuvuga ko akomeje uyu murimo ndetse akanashima Imana ikomeje kumucira inzira ndetse ikanamukoresha ibirenze ibyo atekereza ikanamugeza kure yaho yakwigeza.
Yves Rwagasore yateguje album nshya umwaka utaha
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA YVES RWAGASORE