Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ya Vestine na Dorcas irasohoka kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 13 Mutarama 2024 ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda.
Murindahabi Irene yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram muri iki gitondo cyo ku wa 12 Mutarama 2024, avuga ko iyi ndirimbo y’aba bahanzi areberera inyungu zabo mu bijyanye n’ubuhanzi, avuga ati “Nshuti za Kristo, gutegereza birarangirana n’uyu wa Gatandatu saa Kumi z’umugoroba zuzuye. Iriba ya Vestine na Dorcas iraba iri muri screen zanyu.”
Iyi ndirimbo imaze igihe yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga za Vestine na Dorcas kuva bava mu Burundi mu gitaramo bakoreyeyo mu mwaka ushize wa 2023, ku itariki 23 Ukuboza cyabereye ahitwa Source du Nil.
Uyu mwaka kuva utangiye ni yo ndirimbo ya mbere baraba basohoye kandi byitezwe ko izagira umusaruro ukomeye nk’uko bikomeje kugaragazwa n’ibitekerezo biri kwisukiranya by’abakunzi b’iri tsinda rya Vestine na Dorcas, bagaragaza uburyo bayifitiye amatsiko.
Mu mwaka ushize bakoze indirimbo ebyiri gusa, iyitwa Umutaka yasohotse ku itariki 17 Mata n’iyitwa Kumusaraba yasohotse ku itariki 16 Kanama.
Zombi zakunzwe ku rwego rwo hejuru kuko ubu Umutaka imaze kugira hafi miliyoni enye z’inshuro yarebwe, naho Kumusaraba yo ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube rwa MIE Music basigaye bacishaho indirimbo zabo.
Mbere y’izi bari barakoze izindi nyinshi zirimo iziri kuri album yiswe Nahawe Ijambo basohoye mu mpera z’umwaka wa 2022 urugero nk’iyitwa Nahawe Ijambo, Simpagarara, Ibuye, Adonaï, Arakiza n’izindi.
Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Iriba’ igiye gusohoka yatunganyijwe na Producer uzwi ku izina rya Santana naho amashusho atunganywa na Chriss Eazy usanzwe ubatunganyiriza indirimbo hamwe n’uwitwa Sinta.
Vestine na Dorcas bagiye gushyira hanze indirimbo ya mbere mu 2024