Umuramyi Jesca Mucyowera utegerejwe bikomeye mu gitaramo "Restoring Worship Experience" yavuze ku byo gukorana indirimbo n’umugabo we baririmbana muri Injiri Bora anashimangira ko amukunda cyane.
Benshi babifata nk’amahirwe, birumvikana ko ntawutabyifuza, abo bitahiriye babibaza Imana n’ubwo nta wayibaza ngo urakora ibiki. Gusa hari n’abo byabereye umugisha ariko baza kubikerensa nk’uko Essau yakerensheje ubutware bituma abura umurage w’umwana w’imfura.
Nyamara kuri Jesca Mucyowera kuba afite umugabo umukunda kandi ushyigikira imishinga ye yose abifata nk’ubuntu bugeretse ku bundi akanabishimira Imana nk’uko yabigarutseho mu kiganiro na paradise .
Hari Tariki ya 19/12/2015 itariki y’amateka ku muramyi Jesca Mucyowera dore ko aribwo yasezeranye kubana akaramata na Dr Nkundabatware Gabin umusore w’inzozi ze wamwerekaga buri mfuruka igaragaza ko azamubera umugabo mwiza dore ko yamwuhizaga urukundo nk’uko abanya Israeli buhira imitini n’imizabibu.
Birumvikana ko kuri Jesca, kubana n’umugabo azi neza baririmbanaga muri Injiri Bora byari nko kunywa amata yakamwe ku nka uzi neza urwuri rwayo agaterekwa mu cyansi cyasukuwe ureba. Ibi byari igisubizo kuri kariyeri y’umuzika nk’uko uyu abyivugira.
Ku batabizi, Dr Gabin ni umwe mu baririmbyi bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu itsinda rya Injili Bora yabereye n’umutoza w’amajwi. Ni umwe mu bakunze kuyobora indirimbo zayo.
Inkuru mpamo ni uko mu mwaka wa 2014 ubwo Injili Bora yari yatumiwe ku itorero rya EPR Isano, Dr Gabin yateye indirimbo y’umunya tanzaniya Rose Muhando, "Nibebe", benshi bakarira bitewe n’ijwi rye ryiza n’uburyo ayoboramo indirimbo akanaririmbira mu mwuka.
Ni byo byatumye bamwe mu basengera kuri EPR Isano bafatwa n’amarangamutima barira amarira y’ibyishimo. Ibi si ibikabyo ni inkuru mpamo ndetse Umwanditsi w’iyi nkuru yari ahibereye. Ibi bishimangira ko kuba yumva ururimi rw’umuziki bituma ashyigikira umugore we.
Amashimwe akomeje kubyiganira mu mutima wa Jesca Mucyowera.
Avuga kuri iyi ngingo, Jesca Mucyowera yagize ati: "Birumvikana biranyorohera cyane, aranyorohereza pe.I mbaraga zose binsaba kuba umuririmbyi muzi cyangwa mukunda niwe Kristo yazishyizemo nuko aramumpa." Yakomeje agira ati: "Ndamukunda". Avuga ku byo gukorana Collabo yavuze ko "yo ntiturayiteganya ariko Yesu nabikunda nabyo tuzabikora."
Ubanza tariki ya 02 Ugushyingo 2025 itazagera vuba!!
Restoring Worship Experience ni igitaramo giteganyijwe tariki ya 02 Ugushyingo 2025 kikazabera Camp Kigali. Jesca Mucyowera azataramana n’amatsinda abiri afatwa nk’amashyiga y’inyuma mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ayo ni True Promises ndetse na Alarm Ministries.
Kugira umugabo w’umunyamuziki ni umugisha kuri Jesca Mucyowera.
Icyiza ni ukugura itike yawe hakibona butarira kuko byagusaba kugurura ku giciro gihanitse. Ushobora kugura itike unyuze kuri www.mucyowera.rw cyangwa ukifashisha akanyenyeri. Kanda *662*104#.
Amatike yashyizwe ku biciro bitandukanye aho buri wese yagura tike bigendanye n’uburebure bw’umufuka we. Ushobora kugura itike ya 5k, 10k, 20k, 25k Cyangwa se 200k ku meza y’abantu 10. Muzaze dushyigikire umukobwa wacu.