× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakirisitu bakomeje kubuzwa gushyingura ababo no kwibuka ihohoterwa bakorewe

Category: Amakuru  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Abakirisitu bakomeje kubuzwa gushyingura ababo no kwibuka ihohoterwa bakorewe

Nk’ uko bivugwa mu karere ka Narayanpur na Bastar muri Chhattisgarh, amakuru avuga ko abakristu bo mu karere ka Bastar bongeye kwangirwa uruhushya rwo gushyingura ababo.

Phulsingh Kachlam, umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri leta wa gikirisitu akaba n’umunyapolitiki ukomoka mu gace ka Narayanpur, yemeza ko nibura ibintu bitanu byabaye kuva ku wa 10 Ugushyingo, aho abakirisitu babujijwe gushyingura ababo.

Ati: "Kuva ejobundi, abapolisi na Tehsildar bishoye mu bikorwa by’urugomo maze batwara umurambo wa Sukhram, umukirisitu wo mu mudugudu wa Koliyari, nyuma y’Abahindu n’abandi baturage banze kumushyingura."

Kachlam ati:"Agatsiko kamaganye ishyingurwa rya Sukhram ntikemereraga umuryango we kumushyingura ku butaka bwabo. Ntabwo ari ibi gusa, ahubwo agatsiko karwanyaga gushyingurwa ahantu hose mu mudugudu cyangwa hafi yaho keretse umuryango wanze kwizera.
Ni ibisanzwe ko imiryango ishingiye ku moko ishyingura ababo, kandi imiryango yemeye ubukristu yakomeje umuco wo gushyingura.

Umurambo wa Sukhram wajyanywe n’abayobozi mu mujyi wa Narayanpur, aho yashyinguwe mu gihe umuryango we utari uhari, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa gikirisitu .

Ati: “Umuryango wa Sukhram washyizweho igitutu n’abayobozi n’abapolisi gushyira umukono ku itangazo rivuga ko batanze uburenganzira bwabo kugira ngo umurambo we ushyingurwe mu mujyi wa Narayanpur atari umudugudu wabo. Ariko ntacyo basinye”.

Imvururu zabereye mu muhango wo gushyingura Sukhram ndetse n’ibintu byabanjirije iki byatumye Kachlam aha urwandiko umuyobozi w’akarere ka Narayanpur ku wa 20 Ugushyingo, avuga ko imiryango itari iy’imiryango yizera ubukristu itemerewe gushyingura ababo ku butaka bwabo.

Kachlam avuga ko ihohoterwa ryadutse muri kariya karere umwaka ushize mu gihe kimwe ryabanjirijwe n’ibintu byinshi nk’ibyo aho abakirisitu barwanywaga kandi bakangishwa igihe bashakaga gushyingura ababo, kandi akenshi wasangaga ibintu byari byahindutse urugomo.

Mu Ukuboza umwaka ushize, abakirisitu barenga 2000 baturutse mu turere twa Narayanpur na Kondagaon bahatiwe guhunga ingo zabo n’umutungo wabo maze bahungira mu mijyi ya Narayanpur na Kondagaon nyuma y’uko ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe abakirisitu mu mezi y’ Ukuboza 2022 na Mutarama 2023 guhera uturere.

Yakomeje agira ati: "Twari twabonye amakuru y’abakristu bo mu turere twa Narayanpur na Kondagaon bahohotewe bababuza uruhushya rwo gushyingura ababo mu 2022, cyane cyane igice cya nyuma. Twumvise kandi ingero z’abakristu bahamagazwa mu nama njyanama y’imidugudu mu turere twombi aho bahatiwe kwanga kwizera kwabo.

Ariko nta kintu cyaduteguriye urugomo n’igitutu cyagabwe ku bakristu bo muri ako karere mu Kuboza, ”ibi bikaba byavuzwe na nyiricyubahiro Vijayesh Lal, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’ivugabutumwa mu Buhinde.

Ati: “Noheri yegereje, dufite impungenge ku bwo ihohoterwa ryabaye mu mwaka ushize. Ndizera ko guverinoma ifata ingamba zihamye zo kugenzura”.

Source: Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.