Umunyamuziki wo muri Nijeriya Samisola Bolatito Kosoko wamenyekanye nka Simi, yatangaje ko kubanza kubana n’uwo muzashyingiranwa ari byiza mbere yo gufata umwanzuro wo kubikora.
Simi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Nijeriya cyitwa Tea With Tay. We n’umunyamakuru Taymesan baganiriye byinshi birimo ku nkuru y’urukundo rwe n’umugabo we babanje kubana mbere y’uko bafata umwanzuro wo gushyingiranwa Adekunla Gold na we w’icyamamare mu muziki nyafurika by’umwihariko muri Nijeriya. Muri iki kiganiro yavuze no kuri album ye nshyashya.
Muri icyo kiganiro ni bwo yaboneyeho kuvuga ibintu yemeza ko abanyamadini bataremeranyaho na we byo kubana mbere y’uko musezeranira kubana ubuziraherezo. Yavuze ko byaba byiza ubanje kubana n’uwo ushaka ko mushyingiranwa, kuko na we yiboneye ibyiza birimo ubwo yabanzaga kubana na Adekunle Gold.
Yavuze ko kureka mukabana mbere bituma umenya neza uwo mugiye gushyingiranwa, ukamenya ibyiza n’ibibi bye, ukamenya niba uzabasha kubyihanganira cyangwa niba utazabishobora, mukabana cyangwa ntimubane.
Samisola Bolatito Kosoko (Simi) na Adekunle Kosokon (Adekunle Gold) bakoze ubukwe mu mwaka wa 2019 muri Mutarama, 2020 muri Gicurasi bibaruka imfura yabo bise Adejare Kosoko Gold.
Simi atangaje ibi nyuma y’igihe gito umukinnyi wo mu gihugu cy’iwabo atangaje uko abona ibyo kuryamana kw’abakundana mbere yo kubana, bombi bakaba badahuza n’uko abanyamadini babibona bashingiye kuri Bibiliya cyangwa ibindi bitabo bakoresha.
Umukinnyi w’icyamamare muri Nijeriya mu ruganda rutunganya sinema rwa Nollywood, Tosin Adekansola asobanura uko abona ibyo kuryamana kw’abakundana mbere yo gushyingiranwa mu buryo bwemewe imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, na we yavuze ko ari ingenzi kuruta uko babikora babanye.
Yagize ati: “Nemera ko kuryamana mbere yo gushyingiranwa bifite umumaro. Ni byiza cyane kumenyana mu bijyanye n’ubushobozi buri umwe afite mu gikorwa cyo gutera akabariro mbere yo kubana. Abagore benshi bahura n’ibibazo bikomeye cyane kubera ko abagabo babo usanga akenshi badashoboye kubahaza mu gitanda cyangwa se bafite irari ry’ibitsina rikabije.”
Uyu mukinnyi muri sinema avuga ko iyo bibaye bibafasha kurambana, babana buri umwe akaba azi aho akwiriye gushyira imbaraga nyinshi kugira ngo ashimishe mugenzi we mu buryo bwuzuye.
Simi na Adekansola bahuriye ku kuba bituma abagiye kubana bamenyana neza, bakamenyana ku bibi no ku byiza byabo, ibyo bashobora n’ibyo badashobora kwihanganira, bakabana bazi neza ko uwo ari wo mwanzuro ukwiriye cyangwa ntibabane.