Ahava ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’igiheburayo risobanura "Urukundo". Ahava Ministry ni ministeri yatangiye mu mwaka wa 2020 ndetse kugeza ubu ifite abaririmbyi 60.
Umuryango w’abaririmbyi biyeguriye lmana mu buryo bwo kuyikorera bayiramya "Ahava Ministry", kuri iki cyumweru bafite igiterane cyo gushima lmana i Gikondo ahazwi nka Merez ya kabiri Ku ba Guide. Ni mu gitaramo cyiswe "Igitaramo cyo gushima Imana".
Ahava Ministry ikaba ifite amashami abiri ishami rya Kigali ndetse n’ishami rya Huye akenshi ryihariwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Huye ndetse n’abandi bo hanze ya kaminuza.
Mu kiganiro gito na Paradise, umuyobozi wa Ahava Ministry, Unkwiye Hertier, yagize ati: "Dufite igiterane ku cyumweru taliki ya 07 Mutarama 2024. Ni igiterane gifite intego yo gushima Imana ku bw’umwaka mushya dutangiye wa 2024".
lki giterane kizatangira saa cyenda z’umugoroba kigeze saa moya z’ijoro. Hazaba kandi hari umwigisha ari we Pastor Kumbi Josue
Usibye no kuba ari Ahava Ministry ni umuryango ubwawo hagati muri bo kuko barangwa n’ibikorwa by’urukundo urwaye bakamufasha, uwagize ubukwe bakamushyigikira ndetse no gusengerana.
Ahava Ministry igizwe n’abaririmbyi b’abahanga ndetse bamwe baba no muri korali zikomeye zo muri iki gihugu nka korali lriba, korali Siloam yo Kumukenke, korali lmpanda ndetse n’izindi nyinshi.
Indirimbo za Ahava Ministry zagiye hanze zasangwa kuri youtube channel "Ahava Ministries". Ushobora no kubakurikira kandi ku zindi mbuga nkoranyambaga zabo za Instagram na Facebook wanditsemo izina rya Ministeri.
Ahava Ministry igiye gukora igitaramo gikomeye