× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka y’amarushanwa y’amagare kuva mu bihe bya Bibiliya kugera ageze mu Rwanda

Category: Sports  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amateka y'amarushanwa y'amagare kuva mu bihe bya Bibiliya kugera ageze mu Rwanda

Nubwo amagare tuzi ubu (bicycles) atari ko yitwaga mu bihe bya Bibiliya, habayeho amarushanwa yifashishije amagare y’intambara yakururwaga n’amafarashi (chariots) yari asanzwe kandi akunzwe cyane.

Mu mico yo ha mbere, cyane cyane muri Misiri, mu Bugiriki no muri Roma ya kera, habagaho amarushanwa y’amagare y’abami, yaberaga mu bibuga binini (nk’ibyitwa hippodromes) cyangwa ku mihanda yagenwe.

Na Bibiliya ubwayo ivuga amagare menshi yakoreshwaga mu ntambara, ariko akanakoreshwa mu gusakaza ubutumwa bw’Imana (soma Zekariya 6:1-7), bigaragaza ko amagare atari ibikoresho bifashishaga mu by’umubiri gusa, ahubwo yari n’igikoresho cyifashishwaga mu gutuma ubutumwa bwihuta.

Mu gihe cya none, aya magare yahindutse ibikoresho by’imyidagaduro, imyitozo ngororamubiri, ndetse no gukundisha amahanga ubumwe, ubwiza n’umuco w’igihugu runaka.

Ibyo ni byo byatumye isiganwa ry’amagare rigerwaho nk’umukino mpuzamahanga, ukajya mu marushanwa y’isi, kugeza ubwo mu 2025 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika mu kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships), bikaba bizanasiga amateka mashya y’uko amagare atakiri ay’ibikomangoma gusa, ahubwo ko ashobora no kuba ay’iterambere, agatanga ubutumwa, ndetse akibutsa abantu iby’Umwuka.

Amarushanwa si ibintu bishya mu mateka y’abantu cyangwa mu Ijambo ry’Imana. Mu gihe cya Bibiliya, abantu barushanwaga mu bintu bitandukanye: kwiruka, kurwana, no gusiganwa ku magare y’intambara yakururwaga n’amafarashi.

Intumwa Pawulo, ubwo yandikiraga Abakorinto, yakoresheje urugero rw’amasiganwa kugira ngo asobanure urugendo rw’Umukristo. Yagize ati: “Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.” (1 Abakorinto 9:24).

Ibi byerekana ko amasiganwa yari amenyerewe mu mico ya kera, cyane cyane mu Bugiriki na Roma, aho habaga amarushanwa y’abanyacyubahiro, ndetse Abakristo b’icyo barayitabiraga, bagafana, kuko ntiyari kuyababwira batazi ibyo ari byo. Icyo gihe bayafataga nk’ishusho y’ubuzima bwa gikirisitu, bakayagereranya n’uko na bo mu buzima bwabo bwa buri munsi babaga bari mu isiganwa rigana ku bugingo buhoraho.

Nubwo amagare ya none atari yakabayeho, ayo mu bihe bya Bibiliya (amagare akururwa n’amafarashi) yari igikoresho cy’ingabo n’abami, ndetse no gutwara ubutumwa bwihuse. Zekariya 6:1-8 havugwamo amagare ane yoherejwe n’Imana ajya mu mpande enye z’isi, nk’ikimenyetso cy’uko ijambo ry’Imana ryihuta, kandi rigenzurwa n’umwuka wera.

Ni muri urwo rwego, iyo urebye isura y’isiganwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda muri Nzeri 2025, kuva ku wa 21 kugera ku wa 28 Nzeri, ukareba ibihugu bisaga 75 byohereje abakinnyi barenga 1,200, n’abashyitsi barenga 5,000, ntibiba bikiri amarushanwa gusa, ahubwo biba ari cyo kutwibutsa ko amarushanwa atari aya none kandi ko uko abantu barushanwa bidufasha kumva neza uko turi mu isiganwa ry’ubuzima.

Iri rushanwa ry’Isi ryiswe UCI Road World Championships 2025, ryatangiye ku itariki ya 21 Nzeri, rikaba rizasozwa ku ya 28 Nzeri. Riri kubera mu duce dutandukanye tw’Igihugu harimo Umujyi wa Kigali, Bugesera, Muhanga, Karongi, Rubavu n’ahandi, aho abakinnyi banyura ku misozi n’imihanda ya kijyambere y’u Rwanda, berekeza ku murongo wa nyuma w’intsinzi bagomba kugarukiraho, nk’uko umukristo arwana, asiganwa, kugera ageze ku iherezo ry’ubuzima bwe, aho aba akwiriye gutegereza igihembo cy’ibyo yakoreye mu isi.

Ni ibintu bidasanzwe kubona abaturutse mu Butaliyani, u Bufaransa, Canada, Amerika, Colombia, Erythrée, Ubudage, n’ahandi, bose bahurira mu gihugu cyakomeretse mu mateka, ariko gihagaze nko ku isonga mu kwakira abanyamahanga. Ibi na byo ni ibyo gushimira Imana nk’Umunyarwanda, kuko aya mahoro ashushanya ayo tuzagira iteka mu bwami bw’Imana.

Ku rundi ruhande, iki ni igihe kidasanzwe ku Bakristo bo mu Rwanda. Uko bahora bigishwa kwakira abashyitsi (Abaheburayo 13:2), ni ko banashyira mu bikorwa ubwo butumwa: gufungurira abashyitsi amarembo, kubaha serivisi nziza, kubagaragariza urukundo, ndetse bamwe babishoboye bashyiraho gahunda yo gusangira na bo Ijambo ry’Imana.

Nk’uko Pawulo yabivuze mu 1 Abakorinto 9:24, “Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe,” Abakristo ntibagomba kubona isiganwa ry’amagare nk’imikino gusa, ahubwo bakwiriye kuribona nk’uburyo bwo gusobanukirwa uko ubuzima bwa gikirisitu bugenda: ni isiganwa ridasubira inyuma, risaba imyitozo, kwihangana, gukorera hamwe, no gutumbira imperuka.

Kureba shampiyona y’isi y’amagare si uguta igihe, ahubwo ni ugufungura amaso, umuntu akabihuza no mu buryo bw’umwuka, tukamenya uko Imana yigisha abantu binyuze no mu bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi.

Kuba iri rushanwa ribereye mu Rwanda, Igihugu cyanyuze mu mwijima ariko kikaba kiri kumurikira amahanga, ni ikimenyetso cy’uko Imana itajya yibagirwa abayo. Abakristo bakwiye gufata iya mbere, bakareba, bakakira, bakaganira, ndetse bakamurikira abashyitsi barenga ibihumbi baturutse mu bihugu 75, kuko mu maso yabo harimo abazakenera kubona urumuri rwa Kristo. Iyi ni shampiyona y’umubiri, ariko ni n’intsinzi yo mu buryo bw’umwuka.

Igare ridusigire iri somo: “ntucogore, komeza gusiganwa kugeza ku mpera y’ubuzima.”

“Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera...” (2 Timoteyo 4:7)

Iri rushanwa ry’Isi ryiswe UCI Road World Championships 2025, ryatangiye ku itariki ya 21 Nzeri, rikaba rizasozwa ku ya 28 Nzeri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.