Umuvugabutumwakazi wo mu idini rya Arua mu gihugu cya Uganda, yanenze abagabo bamara igihe kinini bahugiye kuri Kameruni (Cameroon) n’umuzamu w’ikipe ya Manchester United, avuga ko umwanya bamutaho uruta uwo baha abagore babo.
Mu kibwiriza aherutse gutanga, uyu muvugabutumwakazi yavuze uko abagabo bo muri iyi minsi bamara ihihe kinini cyane bibereye mu kureba umukino w’umupira w’amaguru bakibagirwa ko bafite abagore bo kwitabwaho.
Yavuze ko abagabo bashyira imbaraga nyinshi mu gutakagiza abakinnyi b’umupira w’amaguru kandi mu by’ukuri batajya babikorera abagore bo mu ngo zabo, ikintu cyatumye yibaza ibibazo byinshi byamuteye kuvuga ati: “Abagabo babaye iki?”
Inkuru dukesha ikinyamakuru gikorera muri Uganda kizwi ku izina rya Mbu.ug yavuze ko uyu muvugabutumwakazi batashatse kuvuga mu mazina, yanenze uko abagabo birirwa basesengura iby’umuzamu Andre Onana utarigeze agaragaza umusaruro ufatika nk’umuzamu, kuva yakwinjira mu ikipe ya Mancester United.
Yagize ati: “Kuri uyu munsi, abagabo bishimisha bareba umupira w’amaguru. bafata imbaraga n’umuhati wabo wose bakabijyana mu gufana umupira w’amaguru. Bafata igihe bakajya impaka kuri Onana. Uyu Onana wa Manchester United.
Uyu muzamu wa Man U Onana, Onana Onana. Ubwenge bwanyu bwose buri kuri Onana kandi mufite abagore mu ngo, mwabaye iki? Uyu Onana udafite akamaro mushaka kumugaragaza.”
Akimara kubivuga, abagore bari bari muri iryo teraniro bakomye amashyi y’urufaya bishimira ko ababereye umuvugizi, mbese ko abavugiye ibyo bifuzaga kubwira abagabo babo babaswe no gufana umupira w’amaguru. Ibi mu Kinyarwanda babyita kubashimira ahabaryaga.
Mbu.ug yasoje ivuga ko abagabo bamwe na bamwe bashobora gusubika cyangwa bakabura ku munsi w’ubukwe, cyangwa se ibindi birori bikomeye, kugira ngo badacikanwa no kwirebera umukino w’ikipe yabo bakunda cyane, ku munsi irakiniraho. Bakwigomwa icyo ari cyo cyose kibafitiye umumaro ariko ntibakwigomwa kureba ikipe bafana ikina.
Nk’uko abivuga, ntibikwiriye ku bagabo ko bagurana abagore babo igikorwa icyo ari cyo cyose, noneho umupira w’amaguru, ikibabaje ku muzamu utagaragaza umusaruro nka Andre Onana.
Ibi yabitangaje, abenshi babihuza n’uko uyu muzamu wa Manchester United uvuka mu gihugu cya Kameruni atabashije kujya ku rutonde rw’abazakina umukino wa mbere wa Kameruni ameroon) mu gikombe cy’Afurika.
Iri dini rya Arua uyu muvugabutumwakazi asengeramo ari na ryo yatangiyemo iki kibwiriza mu rusengero, riherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba ahazwi nka West Nile Region muri Uganda.