× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Arasa n’Imana": Rwibutso Emma utanga icyizere muri gospel yasohoye indirimbo isobanura uko dusa n’Imana

Category: Artists  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

"Arasa n'Imana": Rwibutso Emma utanga icyizere muri gospel yasohoye indirimbo isobanura uko dusa n'Imana

Tariki ya 10 Kamena 2025, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Rwibutso Emma, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Arasa n’Imana” ifite ubutumwa buhembura imitima y’abari bacitse intege.

Rwibutso Emma ni izina rishya ariko rifite intego ikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Uyu musore winjiye mu muziki uramya Imana atuje ariko afite icyerekezo, avuga ko yagize impinduka zikomeye mu buzima bwe nyuma yo kwakira Yesu Kristo, bikamubera intandaro yo kumva ko hari byinshi agomba gusangiza abandi mu ndirimbo.

Urugendo rw’Ubuhanzi: Uko byatangiye

Rwibutso yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, aho yaririmbaga cyane mu ma korali atandukanye. Yandikaga indirimbo zihimbaza Imana, abantu bakamubwira ko zibaremamo ibyiringiro, zikabafasha mu buryo butandukanye. Nubwo yari agihugiye cyane muri korali, mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Mpa Byose”, ariko ntiyahita abishyiramo imbaraga nk’iz’ubu.

Mu 2024 ni bwo yafashe icyemezo gikomeye cyo gutangira umuziki nk’umwuga w’igihe kirekire. Muri uru rugendo rushya, yakoze indirimbo nka “Amazi Meza (Nyigiza Imbere),” “Ishimwe,” na “Umunyabwenge”.

Indirimbo nshya: Arasa n’Imana

Indirimbo “Arasa n’Imana”, yashyizwe hanze ku itariki ya 10 Kamena 2025, ni igihangano gishya cyuje ubutumwa bw’ihumure ku mitima yabaye nk’iyacogoye. Rwibutso avuga ko yayanditse agambiriye kwibutsa Abakristo ko basa n’Imana, ko bafite ishusho yayo, bityo badakwiye kwiheba.

“Tubwirane amagambo akiza, asubizamo abananiwe imbaraga, ahembura abarushye. Arimo ubuzima bushya bwo muri Yesu Kristo,” ni amagambo akubiye mu butumwa bw’iyi ndirimbo.

Intego n’Icyerekezo cy’imyaka iri imbere

Rwibutso afite icyerekezo cyagutse mu muziki. Yifuza gukomeza gukora indirimbo nyinshi, akazigeza ku bantu benshi, ndetse no gutegura ibitaramo byo guhimbaza Imana. Avuga ko intego ye mu myaka 10 iri imbere ari ukubona abantu benshi bakomera mu kwizera binyuze mu bihangano bye.

Abo yareberaho

Nubwo atigeze avuga amazina y’abahanzi bagira icyo bamusigira, Rwibutso yemeza ko ashishikazwa no gukora indirimbo zubaka, no gusobanukirwa uko abandi bahanzi bitangira umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane abaharanira gutanga ubutumwa burimo ukuri no guhumuriza.

Rwibutso Emma ashimangira ko icyo yifuza kurusha ibindi atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona imitima ihinduka binyuze mu bihangano bye. Uyu musore afite icyizere ko umuziki we uzakomeza kuba igikoresho gikomeye mu gukiza no gukomeza imitima y’abantu mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Wabasha kuyireba kuri YouTube unyuze kuri iyi link: ARASA N’IMANA - Rwibutso Emma

Rwibutso Emma ashimangira ko icyo yifuza kurusha ibindi atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona imitima ihinduka binyuze mu bihangano bye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.