Iyo hagize impinduka ziba mu mubiri wacu, akenshi duhita tujya kwa muganga kwivuza abandi nabo bakagana muri farumasi bakitabaza imiti y’indwara bacyeka ko barwaye.
Nyamara nubwo bimeze gutyo, hari amakosa dushobora gukora tubizi cyangwa tutabizi akaba yagira ingaruka nini ku buzima bwacu bitewe nuko twakoresheje imiti atari ngombwa cyangwa tukayikoresha nabi.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibijyanye n’imiti ndetse n’ibyo ukwiye kuzirikana mbere cyangwa mu gihe uri kuyikoresha.
Umuti ni iki?
Umuti ni ikintu cyose gikoreshwa hagamijwe kuvura, kugabanya, kurinda cyangwa gukingira uburwayi runaka.
Muri iyi nkuru turavuga ibikoreshwa byinjira mu mubiri cyangwa se ibikoreshwa bisigwa ku mubiri. Muri macye ni imiti inyobwa yaba ibinini cyangwa iy’amazi, iterwa mu rushinge, isigwa ku ruhu, mu maso, mu matwi, mu mazuru no mu gitsina ndetse n’isesekwa mu kibuno no mu gitsina ku bagore.
Umuti ukoreshwa ryari?
Ubusanzwe umuti ugomba gukoreshwa gusa mu gihe habonetse ko nta kindi gisigaye cyakorwa ngo uburwayi bukire cyangwa buhagarare. Muganga nyuma yo kugusuzuma ni we ukwandikira ujyanye n’ibikurikira:
Imyaka n’ibiro ufite
Igitsina cyawe
Uburwayi ufite
Ubushobozi cyangwa ubwishingizi ukoresha.
Uko ubayeho: Niba utwite, ufite indwara idakira, ufite imiti yindi uri gufata, n’ibindi.
Ibi rero akenshi usanga iyo ugiye kwigurira umuti bititabwaho ndetse iyo umukozi wo muri farumasi utamusobanuriye neza ushobora gutwara uburozi aho gutwara umuti.
Nk’urugero hariho ivura umutwe ikanazimya umuriro izwi nka paracetamol. Uyu ni umuti umuntu wese azi nyamara uboneka mu buryo bunyuranye. Hari ibinini binyobwa biba bifite 100mg na 500mg hakaba ibinini binyuzwa mu kibuno biba bifite 75mg, 100mg, 125mg, 250mg na 500mg. Habaho kandi unyobwa wa 125mg/5ml na 250mg/5ml. Hari n’ibinini bishyirwa mu mazi bikabira bya 500mg na 1000mg.
Nugana farumasi uti ndashaka paracetamol, akenshi uzahabwa iyo kunyobwa ya 500mg. Ibaze rero nuba wari uri kuyigurira umwana w’amezi 10. Uzaba umushyiriye uburozi mu mwanya w’umuti.
Nkuko umuhanga umwe yabivuze
IMITI YOSE NI UBUROZI AHUBWO IGIPIMO NYACYO NICYO GITANDUKANYA UMUTI N’UBUROZI. PARACELSUS (1493-1541)
Ni gute nakoresha umuti neza?
Banza wibukeko umuti ariyo mahitamo ya nyuma. Kwirinda biruta kwivuza niko abanyarwanda bavuga. Nyamara na nyuma yo kurwara, si ngombwa buri gihe kwitabaza imiti.
Urugero niba wiriwe ukora cyane, ugataha uribwa umugongo, si ngombwa guhita wihutira gufata diclofenac yo kunyuza mu kibuno. Kuruhuka niwo muti wa mbere kuko nawe urabizi ko wabitewe n’umunaniro.
Ni kimwe no ku ndwara y’umutwe watewe wenda no gutekereza cyane cg kwirirwa ku zuba. Uyu nawo kunywa amazi ukaruhuka biba bihagije kuwuvura.
Nyamara nanone, hari indwara zisaba imiti ngo zikire. Niba warwaye malaria uzakenera iyica ya plasmodium yinjiye mu maraso.
Hari ibyo ugomba kuzirikana mu gihe uhisemo kuyikoresha, ni ukuvuga mu gihe nta yandi mahitamo.
Ibyo kwitaho mu gukoresha imiti
Mu gihe uri gukoresha imiti cyangwa ugiye kuyikoresha, ibi bikurikira nubizirikana bizakurinda zimwe cyangwa nyinshi mu ngaruka ziterwa no kuyikoresha nabi.
1. Banza umenye neza uburyo umuti ukoreshwa. Niba unyobwa, wisigwa, uterwa mu mutsi cyangwa mu nyama, unyuzwa mu kibuno, bawuhekenya cyangwa bawumira,…
2. Sobanukirwa bihagije ibyerekeye umuti. Ibibazo ushobora kugutera, inshuro ugomba kuwufata n’igipimo ku munsi ndetse n’iminsi uzawunywa. Ibi ubyiteho by’akarusho ku miti ya antibiyotike. Niba ari iyo ugiye kwigurira cyangwa se wandikiwe usobanuze umuhanga mu by’imiti. Usobanuze niba idatera gusinzira cyangwa se izindi mpinduka mu mikorere y’umubiri.
3. Uretse mu gihe wayandikiwe na muganga nabwo kubera impamvu runaka, naho iyo wiguriye igomba kuba ari umuti umwe gusa. Si byiza kandi kuvanga iya kizungu n’imiti gakondo.
4. Mu gihe uri gukoresha umuti ukagutera ingaruka zinyuranye nko kuruka, kwishimagura, kubyimba n’ibindi nko kuribwa mu nda, usabwa guhita uwuhagarika ukajya kwa muganga.
5. Abagore batwite kimwe n’abonsa nta muti baba bemerewe gukoresha bawiguriye ahubwo baba bagomba kubanza kuwandikirwa na muganga. Ibi ni ukurinda ubuzima bwe n’ubw’umwana.
6. Ibuka igihe cyose kureba igihe imiti izarangiriza garanti kandi niba ari ishyirwa mu dupapuro twabigenewe ikuwe mu gikombe, usabe aho uyiguze babyandikeho
7. Imiti ibikwa ahantu humutse kandi hatari ubushyuhe bwinshi. Ariko hari iyihariye ibikwa muri firigo nk’inkingo, imiti ya insuline ndetse n’imwe mu yo kwisiga. Mbere yo kugura umwe muri iyi banza usobanuze uko ibikwa utazayibika nabi ntibe ikikuvuye
8. Myinshi yo kumira inyweshwa amazi. Niba muganga nta kundi yabigusobanuriye, usabwa kuyinywesha amazi kandi ikinini utagisataguye cyangwa ngo ugipfundure.
Ariko hari inyweshwa amata, iyo banyunguta cyangwa bahekenya niyo mpamvu ugomba gusobanuza uko uzayinywa.
Ese ko hari imiti muri farumasi badatanga
Iki kibazo niba ujya ucyibaza, impamvu nta yindi ni uko burya imiti muri rusange twayishyira mu byiciro 3 by ingenzi, bitewe n’uko itangwa.
1. Mu cyiciro cya 1 harimo itangwa ari uko werekanye urupapuro mpeshamiti rwanditsweho n’umuganga. Itangwa gusa ari uko hari umuhanga mu by’imiti kuko aba agomba kugusobanurira.
Muri yo twavuga iy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, iya diyabete inyobwa n’indi yihariye. Iyi miti ikoreshwejwe nabi ishobora no gutera urupfu
2. Mu rwego rwa 2 harimo indi miti ushobora kugura udafite urupapuro mpeshamiti gusa ukaba ari iyo usanzwe ukoresha. Twavuga nk’iy’abarwayi ba diyabete bitera.
3. Urwa 3 haza imiti wemerewe kuba wanatuma umwana mukuru kuyigura. Iyi ni nk’imiti ivura umutwe, ibicurane, za pommade zo kwisiga, iyo kuzimya umuriro n’imiti y’inzoka. Iyi miti ntabwo ivura indwara zikanganye kandi ingaruka zo kuyikoresha nabi si nini.
Umwanzuro
Kunywa umuti ukarenza urugero, kuwunywa mu gihe bitari ngombwa no kuwufata utazi indwara nyayo urwaye byose ni ukongera uburozi mu mubiri wawe kandi bigira ingaruka nyinshi.
Irinde kwihutira gukoresha imiti no mu tuntu duto dushobora no kwikiza kuko bizongerera umubiri wawe ingufu zo kwirwanaho n’ubudahangarwa.
Kwirinda biruta kwivuza niyo mpamvu hari indwara wari ukwiriye kwirinda. Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti bizakurinda malaria, gukoresha agakingirizo uri gukora imibonano mpuzabitsina bizakurinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Siporo n’imirire iboneye bizakurinda indwara z’umutima na diyabete n’indwara z’imitsi. Kuruhuka bihagije no kunywa amazi bizakurinda kunywa paracetamol kuko ntuzongera gutaka umutwe.
Src: umutihealth.com