Dr. Bishop Innocent Rugagi, Umushumba Mukuru wa Redeemed Gospel Church ku isi, yasubiye muri Canada nyuma y’iminsi itanu yari amaze muri Kenya mu rugendo rw’ivugabutumwa.
Dr. Bishop Rugagi Innocent uherutse gutangaza ko yitegura gusubukura ibikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda dore ko anakumbuwe cyane kuko ahaheruka kera, akubutse muri Kenya mu giterane gikomeye cyaranzwe n’ibitangaza binyuranye anafasha imiryango itishoboye ayiha ibyo kurya.
Ku wa 11 Nyakanga 2023 ni bwo Bishop Rugagi yageze ku kibuga cy’indege muri Kenya, aho yitabiriye igiterane cyiswe "Revival Fire in Kenya" cyateguwe na Shekinah Glory Tabernacle International iyoborwa na Prophet Dr. Joseph Njuguna. Cyabaye ku wa 14-16 Nyakanga 2023.
Bishop Rugagi ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu Karere,yakiriwe bidasanzwe i Nairobi, dore ko yahawe moto nyinshi zo kumwakira ndetse n’itsinda rigari ry’abakristo bashashatse itapi mu muhanda akayimbukaho. Mu minsi itatu y’iki giterane, Bishop Rugagi yasengeye abarwayi batandukanye, kandi benshi bihamiriza ko bakize.
Dr Bishop Rugagi ubwo yaganirizaga itangazamakuru kuri iki giterane cyo muri Kenya yagize ati "Iki giterane cyaranzwemo n’ubuntu bw’imana butangaje, nkuko byigaragaza aho hari abantu bataye imbago, abari barwaye (palaryse) bakize ndetse n’indi mirimo y’Imana ikomeye yatubashishije gukora, ibohora abantu bayo”.
Avuga ku giterane cye mu Rwanda, yagize ati "Ni byo ndi kwitegura kuza mu Rwanda, mfite igiterane mpuzamahanga turimo gutegura, kizaba mu mpera z’umwaka. Intego yacyo narayihishuriwe, izaba ari ’Rwanda, uragenderewe izuba rirakurasiye’." Bivugwa ko icyo giterane kizaba tariki 31 Ukuboza 2023, nubwo aho kizabera hataramenyekana.