Mu Rwanda hagiye kubera igiterane cy’amateka kandi kiri ku rwego mpuzamahanga. Ku itariki ya 1 Werurwe 2025, u Rwanda ruzakira igiterane gikomeye cyiswe Gather 25, kizabera muri BK Arena guhera Saa Saba z’amanywa.
Iki giterane cyateguwe na IF Gather, umuryango wo muri Amerika, hagamijwe guhuza Umubiri wa Kristo ku isi hose mu masaha 25 yo gusenga no gutaramira Imana.
Gather 25 ni igiterane cyatangiye nk’ibiterane by’abagore byiswe IF Gather, ariko nyuma byaragutse bigera ku bantu bose bizera Kristo. Jenny, umuyobozi wa IF Gather, ni we wagize igitekerezo cyo gutegura iki giterane kizahuza Abakristo ku isi yose.
Muri iki giterane, abantu bose bizera Kristo mu madini yose bashishikarijwe kwitabira. Abifuza kwinjira bagomba kwiyandikisha no gutanga amafaranga 5,000 RWF azafasha Abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza kubona ubufasha.
Kwitabira iki giterane ni inkunga ikomeye kuko BK Arena niramuka yuzuye, nibura hazaba hakusanyijwe inkunga ingana na 50,000, 000 Frw kuko iyi nyubako ijyamo abantu ibihumbi 10. Ni amafaranga menshi cyane yavamo ubwisungane mu kwivuza ku banyarwanda batishoboye barenga ibihumbi 16.
Kwitabira iki giterane, Paradise yabigereranyije nko gutera ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri kuko abazitabira bazahemburwa mu buryo bw’umwuka binyuze mu bakozi b’Imana ndetse n’abahanzi b’ibyamamare bazaririmba barimo Tim Godfrey wo muri Nigeria.
Si ibyo gusa ahubwo, kuko uzitabira wese azaba atanze inkunga ku batishoboye binyuze murri 5,000 F azatanga, ni ipeti rigomba kujya ku mwambaro wawe mu bwami bwo mu Ijuru. Bibiliya ivuga ko idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi. Muri make, uzahembuka mu buryo bw’umwuka, unahembure benshi mu buryo bw’umubiri.
Abahanzi bazaririmba muri Gather 25 Rwanda ni:
1. Uwimana Aimé
2. Fabrice and Maya
3. Chriso Ndasingwa
4. True Promises
5. Apostle Apollinaire & Jeannette
6. Prosper Nkomezi
7. New Life Band
8. Tim Godfrey (Nigeria)
9. Watoto Children’s Choir (Uganda)
10. Himbaza Club
Hazafatwa amasaha atatu, aho isi yose izaba ireba ibirimo kubera muri BK Arena, na ho andi masaha hakazerekanwa uko bizaba bimeze mu bindi bihugu n’ahandi hazabera iki giterane.
Iki giterane kizajya kiba buri myaka ibiri, bivuze ko kizongera kuba mu mwaka wa 2027, aho kizaba kitwa Gather 27.
Uburyo bwo kwiyandikisha:
Kwandika ko ushaka kwitabira, kanda *513# maze wemeze ubufasha bwawe kuri #Gather25 Community Based Health Insurance Initiative.
Gather 25 ni amahirwe akomeye ku Bakristo bose yo guteranira hamwe, gusenga, gutarama no kwiyegurira Imana.
Chryso Ndasingwa
Fabrice and Maya
Prosper Nkomezi
Apostle Apollinaire
Uwimana Aimé
New Life Band
Himbaza Club
True Promises
Tim Godfrey (Nigeria)