Daniel Mpore ni umusore uri ku kigero k’imyaka 27 akaba ari umuhanzi ku giti ke umaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya lmana ndetse akaba yaravukiye mu gihugu cy’abaturanyi muri DRC ariko ubu akaba ari kubarizwa Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Danny Mpore asengera mu itorero rya Eglise Vivante Rebero, hano mu mugi wa Kigali. Yari aherutse gushyira hanze hanze indirimbo ya Noheli yitwa "Shimwa Rurema". Kuri ubu yatuzaniye iyitwa "Uwiteka ni mwiza pe", "Nahuye na mensiya" ndetse na "Twarabatuwe".
lzi ndirimbo uyu muramyi akunze gukora ni zimwe mu ndimi zamahanga bita "Covers", uyu muramyi afite impano kuko aririmbama ubuhanga kandi indirimbo ze ziba zikoretse kandi abantu banyotewe kuzumva.
Uyu musore Danny ari mu baramyi bahagaze neza mu kuramya lmana muri iki gihugu cyacu ndetse no hanze yacyo dore ko afite inkomoko mu gihugu cyo hanze mu baturanyi.
Akunda impana cyane yiyemeje kuyikorera akamenyesha abandi bataramumenya ko hari Umwami uruhura, ukiza indwara z’imitima, kandi agatanga Amahoro umwana w’umuntu ataguha.
Umwuga wo kuririmba yawutangiye kuva kera mu bwana bwe, ni bwo mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa Gatatu ni bwo Danny yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Rangurura“.
Uyu Danny Mpore yageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2015 ndetse yiga nyamata high school akomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Danny afite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane ndetse zinabakora imitima arizo " Nimuze ","Ubwugamo", "Rangurura" ,"Uhindura amateka" ndetse n’izindi yagiye asubiramo abenshi bita (Cover) .
Mu kiganiro cy’ ubiushize ku mateka ya Danny yagiranye na paradise yagize ati:"Nakuze nkunda kuririmba cyane nkura bindimo numva biri mu nzozi zange, ni bwo igihe cyageze inzozi nzigeraho nshyira hanze indirimbo nk’uko namye mbyifuza.
lntego yanjye ni ukwamamaza ubwami bw’lmana ku isi yose kugira ngo abantu bakiri mu bubata bwa satani bamenye Umukiza wabo bahindukire bakire".