Umunyempano Banezwaniki Delapaix yamaze kwiyongera ku bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Banezwaniki Delapaix asengera mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi i Nyamirama mu Karere ka Kayonza akaba yararirimbye muri Vuzimpanda Family Choir. Ubu yamaze kwinjira mu ruhando rw’abahanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Paradise.rw yagiranye ikiganiro n’uyu musore hifashishijwe ikoranabuhanga rya WhatsApp. Banezwaniki Delapaix yadutangariza uko yinjiye mu muziki.
Yagize ati: "Nawutangiye nkiri muto naririmbye muri korari y’abana mu Kiliziya ndetse no muri korari Vuzimpanda, ubu ndirimba ku giti cyanjye".
Uyu musore usanzwe ari umuganga, avuga ko afite intumbero yo kuvuga ubutumwa bwiza budashingiye kuri Bibiliya gusa kuko agomba guhumuriza n’abarwayi nk’umwuga we ndetse n’ubuhindura imibereho ya benshi.
Mu kwinjira mu muziki, yahereye ku ndirimbo Amateka ya muntu yakorewe muri Ingenzi studio. Iyi ndirimbo ye yayisangije Paradise Tv, ubu niho wayirebera ukanezezwa n’ubutumwa burimo.
Ni indirimbo ivuga ku mateka y’umuntu kuva ashyirwa muri Edeni, yayigeramo agacumura, ariko akaza gucungurwa na Yesu Kristo wakoze ibyo abandi bose batashobora, agacungura umuntu.
Uyu muhanzi ashimira Imana yakunze abari mu Isi igatanga umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo agacungura Isi akayibera igitambo, kuko mbere kubona ibitambo bitari byoroshye.
Gospel yungutse umuhanzi w’umuhanga
Afatanya umuziki n’umwuga w’ubuganga
Asanzwe ari umuririmbyi muri korali
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMATEKA YA MUNTU" Y’UYU MUHANZI