× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elisa Cluz wayoboraga Korali Yesu Araje yayisezeye asohora indirimbo "SI Ubusa" Icyebura abiyita abanyabuntu

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Elisa Cluz wayoboraga Korali Yesu Araje yayisezeye asohora indirimbo "SI Ubusa" Icyebura abiyita abanyabuntu

Kuri ubu ntibikiri ibihuha ahubwo byabaye impamo. Muhayimana Elisa Claude wafatwaga nk’Ishyiga ry’Inyuma mu itsinda ryitwa "Yesu Araje Family", kuri ubu yahaye intashyo abo babanaga muri iri tsinda atangira urugendo rwo kuririmba ku giti cye ahita asohora indirimbo yitwa "SI ubusa".

Bizagorana kubyumva kuri benshi by’Umwihariko abakunzi b’iri tsinda batagira ingano bafataga uyu mugabo nk’umubyeyi w’iri tsinda dore ko yari arimazemo imyaka icumi akaba yarariyoboye imyaka umunani yose.

Kuva muri iri tsinda ni inkuru yashegeshe benshi barimo abo babanaga muri iri tsinda nk’uko Paradise.rw ibikesha umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu itorero rya ADEPR wakundaga cyane iri tsind.

Kandi buri wese yabyumva, kubasoma Bibilia, ibi bihe wabigereranya n’umunsi Pawulo yasezeraga ku ntumwa mbere gato yo kwerekeza i Yerusalemu bitewe n’uko intumwa zibazaga uburyo zigiye kubaho zitabonana na Pawulo kandi zaramukundaga kubi.

El Cluz ubwo yaganiraga na Paradise yahumurije abakunzi ba Gospel bakunda ijwi rye ryiza ababwira ko atagiye kuroba ahubwo ko iki ri igihe cyo kwagura impano karemano Imana yamuhaye akaba agiye kwagura umuziki we.

Uyu mugabo usanzwe uzwiho guhuza imvugo n’ingiro akaba yatangiranye urwo rugendo imwe mu ndirimbo nziza yitwa "SI ubusa".

Aganiraga na Paradise, yabajijwe imvo n’imvano y’indirimbo"SI ubusa". Yagize ati : "Iyi ndirimbo ni igitekerezo nagize nyuma yuko abakristo benshi bashobora kwibeshya ku buntu bw’Imana twagiriwe bagakora ibyaha ngo bakijijwe n’ubuntu nyamara ubuntu si Ubusa....Ubu buntu twagiriwe Umuntu asabwa kubwemera no kubwizera kuko Imana atari inyagitugu ngo iduhitiremo yaduhaye amahitamo".

"Witegereje neza Ubuntu bw’Imana si ubusa kuko kugira ngo tubuhabwe hasabwa kwizera Kristo kandi kugira ngo buboneke hatanzwe amaraso y’igiciro cyinshi y’umwana w’Imana kugira ngo uzamwizera wese azahabwe ubugingo buhoraho".

Yakomeje agira ati: "Hari abantu batekerezako ubu buntu bw’Imana cyangwa aka gakiza twahawe ababwizera ari abantu b’insuzugurwa, babuze icyo bakora ari ibintu by’abasaza, abakecuru cyangwa abantu bageze ku mwuka wa nyuma ubuzima bwayobeye.

Nyamara dufite ibihamya by’abantu basize byose bakemera ubu buntu.....Pawulo ati :" Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.Abagalatiya 6:1"

Uyu mugabo asezeye iri tsinda yari amazemo imyaka 10 ndetse akaba yararibereye umuyobozi imyaka umunani.

Muhayimana Elisa Claude yafatwaga nk’ishyiga ry’inyuma muri Yesu Araje dore ko ari nawe wanditse zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane nka ’Reka nze". Ni indirimbo yanditse biturutse ku nkuru mpamo y’ubuhamya bwe mu bihe bya kera ataraba umukristo washoye imizi muri Yesu Kristo.

Mbere yo gusezera muri iri tsinda, Yesu Araje Family Choir wari umutwe w’abaririmbyi bane gusa b’abasore n’abagabo ari bo: Elisa Claude Muhayimana, Mudagani Pilote, Nsengimana Amiel na Sekanyana Samuel.

Ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi bitewe n’ubudasa mu miririmbire yabo dore ko bazwiho kuririmba mu majwi yabo y’umwimerere ni ukuvuga badakoresheje ibyuma bya muzika.

Gukundwa kwabo kuva nanone ku buhanga baririmbana mu majwi yabo y’umwimerere ukongeraho n’imyandikire yabo ikunze kuryohera benshi

Gusa nyuma yo gusezera muri iri tsinda hari abatangiye kwibaza ko nayo yaba igiye kuzimira nk’andi matsinda yagiye abaho Gusa we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko bagenzi be biteguye gukomeza urugamba rwo kwamaza ubutumwa bwiza.

Elsa Cruz wari ishyiga ry’inyuma muri Korali Yesu Araje yayisezeye atangira kuririmba ku giti cye

RYOHERW N’INDIRIMBO NSHYA ELSA CRUZ ARI NAYO YA MBERE AKOZE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.