Umuramyi Munyaneza Fabrice yasohoye indirimbo "Ni Muzima" ikaba indirimbo ya gatatu y’amashusho ashyize kuri Shene ye ya YouTube.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yagiranye ikiganiro na Paradise. Abajijwe ku mvano y’iyi ndirimbo, Fabrice yagize ati: "Niwumva indirimbo nsoza uraza kumva ko nubundi ari indirimbo y’amashimwe ariko cyane cyane ivuga ku gikorwa Umwami Yesu yakoze ku musaraba".
Yongeyeho ati: "Numvaga nkeneye kwibutsa abantu ko Kristo n’ubwo twe twamubereye babi ariko we yadukunze urukundo rutarondoreka kugeza aho adupfira ndetse na nyuma yo gupfa akemera gutura mumitima yacu mwishusho ya mwuka wera uri muri twe".
Fabrice wavugaga anezerewe, yunzemo ati: "Ni iby’agaciro ko abantu benshi bibuka ko Kristo yadukunze akatwitangira akadupfira urupfu rubi kugira ngo twe abari kurimbuka duhabwe ubugingo buhoraho....ni byo koko abamwizeye bagahindukira bahawe ubugingo buhoraho.
Muri iyi ndirimbo agira ati: "Rero nimufatanye nanjye kuvuga ko Umwami Yesu yakoze ibikomeye kandi ari muzima n’uyumunsi aracyakora....uko yarari nuyumunsi ni ko ari.
Uyu mwaka wa 2024 abahanzi benshi bagiranye ikiganiro na Paradise bakomeje kugaragaza ko uyu mwaka ari umwaka wo gukorana imbaraga zidasanzwe.
Ubwo yabazwaga niba nawe muri uyu mwaka hari impinduka abakunzi be bakwiye kwitega, yavuze ko afite gahunda yo kuzamurika umuzingo.
Fabrice ati: "Ngiye gukorana imbaraga kugira ngo ndangize gukora album yanjye y’indirimbo z’amashusho Ndetse mbashe no kumurika Album. Gusa yongeyeho ko bisaba kubona umwunganizi ati: "Imana imfashije nkabona umwunganizi namurika album yanjye yambere umwaka utaha".
Yongeyeho ati: "Gusa ngambiriye gusakaza ubutumwa bwiza cyane kurusha ibindi".
Ubwo yabazwaga ku mumaro wo gusenga ndetse n’icyo byamumariye yasangiza abandi, yagize ati: "Nari ndwaye indwara y’icyaha ariko nakiriye mu rupfu nizuka byumukiza Yesu".
Iyi ikaba indirimbo ya 3 ashyize hanze ikaba yarabanjirijwe n’iyitwa "Imirimo y’Imana" n’iyitwa "Intebe".
Fabrice aratakaje mu muziki usingiza Imana
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA FABRICE MUNYANEZA