Umuhanzi Mwizerwa Jean Baptiste uzwi mu njyana y’ikinimba mu kubyinira Imana, yadutangarije urugendo yakoze kugira ngo aba agere aho ageze ubu nyuma yo kubyina mu bihangano by’umuhanzi w’icyamamare Uwiringiyimana Theogene ntamuhe n’iritoboye ngo ategeshe.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Paradise.rw, Mwizerwa Jean Baptiste uvuka muri Gasabo mu Murenge wa Bumbogo ahitwa i Gishaka, yatangaje byishi by’uko yabaye mayibobo akabyina mu tubari hamwe n’ibindi.
Uyu muhanzi uvuka ari umwana wa kabiri mu bahungu batanu, akaba yaravukiye mu muryango ukennye aho ari we gusa ukijijwe muri wo, yavuze uko yagiye kuragira Inka mu Mutara, avuye iwabo muri Gasabo. Aragira ati "Navuye iwacu kubera ubukene bwari bukabije nerekeza mu Mutara ngiye gukora akazi ko kuragira inka "
Umunyamakuru amubajije uko yahuye na Uwiringiyimana kugira babyinane, yagize ati "Nyuma yo kuva mu Mutara naje i Kigali mpabera imbobo mbaho nabi nkarara mu muhanda, naba naryamye neza nkajya mu misarani y’abakire. Nanyoye n’ibiyobyabwenge hamwe n’ibindi bibi byose. Nabyinnye mu tubari bakampa ayo kurya "
Akomeza agira ati "Hari mu mwaka wa 2012 mu giterane cyabereye ku rusengero rwa ADEPR i Nyacyonga, nagiyeyo nta nkweto nambaye kuko nta bushobozi bwo kuzigura nari mfite, niho namusabye (Theo Bosebabireba) kujya mbyina, nawe akaririmba arabinyemerera "
Uyu mugabo avuga ko yatahaga n’amaguru kuko nta n’iritoboye yamuhaga yo gutegesha.
Umuhanzi Fatinkoni amaze gukora indirimbo zigera kuri 11 ariko ntiziragera aho yifuza nko ku maradiyo harimo nk’iyo yahereyeho yitwa "Nkingiriza batambona", "Fatinkoni", "Warahagobotse" na "Ubyubike". Indirimbo ye ’Fatinkoni nkwereke ibindushya’, imaze kurebwa hafi inshuro Miliyoni.
Fatinkoni ageze kure atunganya ibihangano bye
RYOHERWA N’INDIRIMBO FATINKONI YARAMAMAYE