Umuramyi Peter Gakunzi akomeje gushimangira icyo Kristo yamufatiye ari cyo: Kuzana abantu kuri Kristo. Ibi bikaba byashimangiwe mu ndirimbo nziza cyane yise "Umwungeri mwiza".
Ni indirimbo yanditswe ubwo yari mu bihe byiza byo gusenga nk’uko yabitangarije Paradise. Yagize ati: "Nandika iyi ndirimbo UMWUNGERI MWIZA, nari mu masengesho mazemo iminsi, ndimo nsoma Bibiliya muri Yohana 10, ntekereza uburyo Yesu ari UMWUNGERI MWIZA mpita numva bije muri mélodie mpita ntangira kuririmba no kwandika aho."
Yakomeje ati: "Iri mu ndirimbo nanditse mu mwanya muto cane, kuko nunvaga ndi mukirere c’Umwuka w’Imana."
Yavuze ko akunda byahebuje indirimbo za Hillsong, akaba afata Israel Mbonyi, Appolinaire na James & Daniella nk’icyitegerezo. Peter Gakunzi ati: ’Ngikizwa, nategeraga indirimbo za Hillsong ku buryo numva nabafata nk’ikitegererezo kandi ni nacyo, ariko kandi si abo gusa kuko abo nkuraho inspiration ni benshi kandi nabo mbigiraho byinshi. Nka Apôtre Appolinaire, James wa Daniela ndetse na Mbonyi Israël; Hari byinshi mbigiraho rwose."
Peter Gakunzi ahamya ko afitanye isano n’Imana. Amateka ye n’imvano y’umuhamagaro
Peter Gakunzi ati: "Namenye y’uko mfite impano yo mu mwaka wa 2012 ubwo nigaga mu mashuri abanza ya primaire. Nararirimbaga ho buke abantu bakambwira y’uko mbizi. Ico gihe, naragendaga mu muhanda nkunva indirimbo ntarunva iraje ngatangira kuririmba. Menya y’uko no kwandika indirimbo byanyorohera. "
Yakomeje ati: "Mu mwaka wa 2013 nigeze gutahukana (igihembo) cy’umunyeshuri wahize abandi mu kuririmba, ubwo naririmbaga indirimbo y’urukundo yo mundyana ya HipHop ku munsi mukuru w’abana ujya uba itariki 16 Kamena.
Mu bwiza bw’Imana, Peter akomeje guhesha icyubahiro Kristo, ati: "Naje gukizwa mu 2015 nyuma yabwo ni bwo Imana yampamagariye umurimo wo kuririmba nk’uko n’ubundi narinsanzwe nzi yuko mfite iyo mpano."
Mu mwaka wa 2020 ni bwo mwuka wera yamumanukiye mu ijwi rituje nk’uko yamanukiye Sauli. Peter Gakunzi ati: "Mu mwaka wa 2020 Umwuka wera yaramanutse anyemeza neza y’uko ngomba kubikora nk’umwuga muburyo bwa Solo nk’uko n’ubundi yampamagaye."
Uwo mwaka nyine ni bwo nasohoye indirimbo yanjye yambere yitwa NTUNKUREHO UMWUKA, nyuma nkora iyitwa SINKIVUMIKA, nkurikizaho LIVE RECORDING ariko ntibyampira amashusho agira ikibazo, mu ndirimbo 6 nari nakoze nkuramo indirimbo imwe nise MUZABAYO.
Nyuma naje gukora indi nise AMARASO, ubu rero nkaba njye mbazaniye iyo nise UMWUNGERI MWIZA, iyi akana ari album yanjye yambere nise SINKIVUMIKA.
Peter Gakunzi afite icyerekezo kizima mu muziki bityo akwiye gushyigikirwa
Uwavuga ko uyu muramyi ari zahabu y’i Burundi ntiyaba abeshye. Ni umwe mu banyempano bahagaze neza mu miririmbire. Yavuze ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo akomeje gukora amashusho y’izindi zisigaye zigize album ya mbere ndetse akaba ateganya kuyimurika mu mpera z’uyu mwaka mu mezi abanza agakomeza na album ya 2.
Nka Paradise twifurije uyu mushingantahe kurushaho kwaguka no kwamamaza ubutumwa bwiza.