Abakobwa babiri bavukana, Bonte na Bonnet, batangiye urugendo rushya mu buhanzi bw’indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana nk’itsinda, duo, ritanga icyizere ko rizageza kuri umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Mu gihe umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje kwaguka, abavandimwe babiri b’abakobwa bakomoka mu mujyi wa Kigali, Bonte na Bonnet, batangiye urugendo rwabo mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Indirimbo yabo ya mbere, "Narababariwe", yamuritswe ku mugaragaro tariki ya 22 Nzeri 2025, igaragaza ubushake n’impano bafite mu kwamamaza Inkuru Nziza binyuze mu bihangano byabo.
Bonte na Bonnet, amazina yabo bwite ni Irasubiza Honorine Bonte w’imyaka 16 na Irakoze Bonnet w’imyaka 13. Bakuriye mu muryango usanzwe usenga, basengera muri ADEPR Kimisagara International, Paruwasi ya Muhima.
Uru rugendo barutangiye bagamije gusangiza isi ubutumwa bw’urukundo rw’Imana babinyujije mu ndirimbo, by’umwihariko bahereye ku buhamya bw’uko bababariwe n’Imana.
Indirimbo yabo ya mbere bayise "Narababariwe", yanditswe ku bufatanye na Mbarushimana Jean Claude, na we wamenyekanye mu muziki wa Gospel. Yakozwe mu buryo bw’umwimerere, ifite amagambo ahamagarira abantu gutekereza ku mbabazi z’Imana.
Umujyanama wabo, Isaac Mfashwanayo uzwi nka Isaac Light Empire, yabahisemo kubera ubuhanga n’umutima bafite mu kuramya Imana, avuga ko abona bafite icyerekezo cyagutse, atari mu muziki gusa ahubwo no mu ruhando rw’ivugabutumwa binyuze mu bihangano.
Bonte na Bonnet batangaje ko bashishikajwe no gukomeza kwandika no kuririmba indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana.
N’ubwo bakiri bato, bagaragaje ko bafite intego yo gukomeza gutera imbere mu buhanzi bafite intego yo kwamamaza Kristo, bagendeye ku byo bigira ku bandi bahanzi bababanjirije nka Vestine & Dorcas, Ben & Chance, n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Bavuze kandi ko inkunga y’umuryango wabo, cyane cyane ababyeyi babo, Sibomana Justin na Niyomufasha Betty, yabafashije mu gutangira uru rugendo.
Papa wabo yabwiye itangazamakuru ko yiteguye kubashyigikira uko ashoboye kuko yababonye bafite impano n’umurava kuva bakiri bato. Yemeje ko ubuhanzi bwabo bufite inkomoko ku muryango wabo, aho na we ari umuvugabutumwa na ho nyina akaba umuririmbyi muri korali.
Bonte na Bonnet ni urugero rwiza rw’uko urubyiruko rushobora gukora umuziki ushingiye ku Ijambo ry’Imana mu kumurikira abandi. Nubwo bakiri bato mu myaka, bahisemo inzira y’ivugabutumwa, biyemeza gukomeza gukora ibihangano byubaka, biganisha ku gakiza.
Indirimbo "Narababariwe" ni intangiriro y’urugendo rwabo, kandi barateganya gukomeza gukora izindi ndirimbo mu minsi iri imbere. Kuri bo, nta bwo kuririmba ari ugukunda umuziki gusa, ahubwo ni umurimo w’Imana bashaka gukora ubuziraherezo.
Bonte, ari we mukuru (ibumoso) na murumuna we Bonnet (iburyo), bombi binjiye muri Gospel nk’itsinda rishya ry’abaramyi bavukana
Umujyanama wabo, Isaac Mfashwanayo uzwi nka Isaac Light Empire, yabahisemo kubera ubuhanga n’umutima bafite mu kuramya Imana
Reba indirimbo yabo Narababariwe kuri YouTube