Mu bwana bwe yakundaga kuvuza amadebe mu mwanya w’ingoma, none kuri ubu yageze ku ndoto ze zo gukorana indirimbo n’ibyamamare birimo Theo Bosebabireba. Uwo ni Pierre Salomon wibereye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pierre Salomon, umusore ukunda Imana cyane n’abantu bayo yaremye, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri state ya Texas, mu mujyi wa Austin, kuri ubu ni umuhanzi ukomeje guhembura ubugingo bw’abakunzi be binyuze mu muhamagaro wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ndetse n’ibikorwa by’urukundo.
Amakuru Paradise ikesha nyir’ubwite avuga ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba nyuma yo gusohora indirimbo "Unyibuke" yakoranye na Patrick Nganzo".
Avuga kuri iyi ndirimbo "Unyibuke", yagize ati: "Nari ndi mu masengesho y’iminsi 2, mbaza Imana nti "Mana ni ki wampa nkaba naha abantu, ni uko Imana ihita impa iyi ndirimbo yitwa "Unyibuke".
Pierre Salomon yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya yakoranye na Theo Bosebabireba, yagize ati: "Ni ubutumwa bugamije guhumuriza imitima yihebye, no gusubizamo abantu imbaraga kuko Imana ishobora ibintu byose."
Indirimbo ya Salomon na Theo Bosebabireba ihanzwe amaso
Pierre Salomon ni umuramyi wavukanye impano n’inganzo. Yatangiye kuririmba ari muto cyane dore ko yatangiriye umuhamagaro muri korali y’icyumweru izwi ku izina rya Sunday school.
Yavukiye mu muryango ukijijwe nk’uko yabitangarije Paradise. Umuziki kuri we ni umuzi aho ahamya ko yatangiye acuranga ibikoresho birimo amadebe.
Ati: "iyo twabaga turimo gusenga nakubitaga ibyuma by’amadebe, nkakunda no kumva ahantu bigisha ijambo ry’Imana ariyo mpamvu ibihangano byange biba byivanzemo ijambo ry’Imana."
Kuri ubu amaze gushyitsa indirimbo 9 arizo: Ndasiganwa, Yesu yararutsinze, Impundu, Nzaririmba, Imbere ni heza, Warahabaye, Agira ibanga, Garuka na Unyibuke.
Salomon yahoze avuza amadebe none yibereye muri Amerika. Imana ikura ku cyavu.
Uretse iyi ndirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba, yavuze ko ateganya gukora ibindi bikorwa by’urukundo cyane cyane gufasha abana bakiri batoya biga mu mashuri abanza. Ibihangano bya Salomon biboneka ku mbuga nkoranya mbaga ze arizo YouTube, Instagram, Facebook na tiktok.