× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inama ku bagore bifuza kubana neza n’abagabo babo bakagira umuryango mwiza

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inama ku bagore bifuza kubana neza n'abagabo babo bakagira umuryango mwiza

Umuryango mwiza wa Gikristo cyangwa se usenga Imana, ikiwugaragaza ni umubano mwiza hagati y’abashakanye. Nk’uko mu Rwanda bizwi, umugore ni umutima w’urugo. Muri iyi nkuru wateguriwe na Paradise.rw, uraza kubona ibyagufasha kugira umuryango mwiza niba uri umugore.

Umugore agira uruhare rukomeye cyane mu muryango, agatuma uba mwiza cyangwa mubi nubwo iyo we n’uwo bashakanye bafatanyije guharanira kuwugira mwiza birushaho kuba byiza. Dore ibyo wakora niba udasanzwe ubikora cyangwa ukabyongera niba usanzwe ubikora:

Niba ushaka ko umugabo wawe agukunda cyane, itoze kugira imico myiza. Iyo ushakanye n’umugabo, mu minsi ya mbere aba akubonamo imico myiza wamweretse mukirambagizanya. Aba agukundira uko uteye, uko useka,…

Ariko nyuma yo kubana icyo aba agukeneyeho ni imico myiza kuko bya bindi byose aba yarabigize nk’aho ari ibisanzwe. Jya usangira n’umugabo. Mu gihe ushaka gusangira na we, uge ugerageza umwereke ko wishimye nubwo byaba atari byo. Ibyo watetse uko byaba biryoshye kose, umugabo ntazaryoherwa mu gihe musangira usa n’utishimye.

Uge ubaza umugabo wawe uko yiriwe buri mugoroba, niba mwiriranywe muganire ku byiza mwahozemo. Niba mutiriranywe uge umubaza uko yiriwe, uko ku kazi byagenze, umubaze amazina y’abo bakorana n’ibindi bijyanye n’akazi akora.

Nusohokana n’umugabo, ntuzigere uvuga ibitagenda mu rugo rwanyu. Uge ubimubwirira mu rugo yamaze kurya ibya nimugoroba, kandi ubimubwire usa n’umugisha inama. Niba ataha akerewe ntukamubwire ngo ‘ndambiwe itaha bwije ryawe’.

Ujye umuhobera agitaha, umubwire ko wari umukumbuye, umugaburire musangire, nuba wariye arye umwicaye iruhande kandi ubikore useka wishimye, hanyuma nimumara kuryama wivugishe uti ‘uyu munsi utashye ntangiye gusinzira. Nkunda iyo utashye kare, ni uko akazi kaba kakubanye kenshi.’ Jya umufata neza ku buryo agukumbura, bizatuma ataha kare.

Mu gihe afite amakosa yo mu muryango ushaka ko akosora, uge uyavuga nk’aho muyafatanyije, umubwire ko wifuza ko mufatanya kuyakosora, kandi ubikore umwereka urukundo rwinshi.

Niba ushaka ko umugabo wawe akwereka urukundo cyane, ugakomeza kumukurura, jya uhorana isuku, usokoze, umese, ukubure, biherekezwe no kumubwira ibyiza umubonamo (imitoma). Jya umushimira kuruta uko umugaya.

Ntuzibagirwe gusengana na we mufatanyeho. Uge umufata ikiganza cyangwa umufate ku rutugu, umusabe gusenga, niba adasenga wowe usenge kandi umusabire imigisha mu izina rye. Uge usenga usaba amahoro mu muryango, ushimire Imana ko yamuguhaye na we abyiyumvira. Nubikora cyangwa ugakomeza kubikora, umuryango wawe uzagira ibyishimo biruta ibyo ufite uyu munsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.