Ba mu ba mbere biyumvira "You Won’t Let Go" indirimbo nshya ya Israel Mbonyi uri kubarizwa muri Australia.
Indirimbo "You won’t let go" ya Israel Mbonyi yasohotse uyu munsi ndetse yamaze kugera kuri Youtube. Israel Mbonyi ni umuhanzi umaze gufata ikibanza gikomeye muri Gospel y’ u Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Gusohora indirimbo iri mu rurimi ry’icyongereza ni ikintu gisa neza kuko amaze iminsi ataramira abanyamahanga ndetse ikaba izarushaho gukoreshawa mu bitaramo yimirije imbere kuko akunda kwitabira ibikorwa bitandukanye mpuzamahanga.
Ibitaramo bikurikira igitaramo cye ni ibyo atagerejwemo muri Australia nyuma yo kuva mu bitaramo byasize amateka mu Burundi ndetse n’ikindi cy’agatangaza yakoreye mu kuri Noheli aho BK Arena yari yakubise yuzuye.
Israel Mbonyi ari kubarizwa muri Australia mu bitaramo "Rise and Shine Australia Tour 2023 Live Concert" yatumiwemo na Rise and Shine World Ministry iyoborwa na Bishop Justin Alain, ku bufatanye na JAM Global Events. Igitaramo cya mbere kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 kuri Sheldon Event Centre.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI
Israel Mbonyi yatangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga