× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi uri kubarizwa muri Australia yashyize hanze indirimbo nshya "You won’t Let Go"

Category: Artists  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Israel Mbonyi uri kubarizwa muri Australia yashyize hanze indirimbo nshya "You won't Let Go"

Ba mu ba mbere biyumvira "You Won’t Let Go" indirimbo nshya ya Israel Mbonyi uri kubarizwa muri Australia.

Indirimbo "You won’t let go" ya Israel Mbonyi yasohotse uyu munsi ndetse yamaze kugera kuri Youtube. Israel Mbonyi ni umuhanzi umaze gufata ikibanza gikomeye muri Gospel y’ u Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Gusohora indirimbo iri mu rurimi ry’icyongereza ni ikintu gisa neza kuko amaze iminsi ataramira abanyamahanga ndetse ikaba izarushaho gukoreshawa mu bitaramo yimirije imbere kuko akunda kwitabira ibikorwa bitandukanye mpuzamahanga.

Ibitaramo bikurikira igitaramo cye ni ibyo atagerejwemo muri Australia nyuma yo kuva mu bitaramo byasize amateka mu Burundi ndetse n’ikindi cy’agatangaza yakoreye mu kuri Noheli aho BK Arena yari yakubise yuzuye.

Israel Mbonyi ari kubarizwa muri Australia mu bitaramo "Rise and Shine Australia Tour 2023 Live Concert" yatumiwemo na Rise and Shine World Ministry iyoborwa na Bishop Justin Alain, ku bufatanye na JAM Global Events. Igitaramo cya mbere kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 kuri Sheldon Event Centre.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Israel Mbonyi yatangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.