× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jado Sinza witegura igitaramo yise ’Redemption Live Concert’ yashyize hanze "ltorero"

Category: Artists  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Jado Sinza witegura igitaramo yise 'Redemption Live Concert' yashyize hanze "ltorero"

Umuhanzi Jado Sinza wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza lmana ndetse no muri filime, yashyize hanze indirimbo nshya yise "ltorero".

Mu gihe Jado Sinza ari kwitegura igitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzani, Zoravo, yahise aha abakunzi be indirimbo yise "ltorero".

lki gitaramo kizabera mu murwa mukuru w’igihugu ariwo Kigali ahazwi nka Camp Kigali KCEV (Kigali Conference Exhibition Village) tariki 17 Werurwe 2024.

Ni igitaramo yise Redemption Live Concert", azamurikiramo Album ye ya gatatu iriho izi ndirimbo "Ndi Imana yawe", "Inkuru y’agakiza", "Urufatiro" izajya hanze mbere y’igitaramo n’izindi".

Uyu muramyi usibye no kuririmba ku giti abarizwa no muri korali Siloam Itorero rya ADEPR. Yamenyekanye mu ndirimbo yise "Ndategereje’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 241, "Golgotha" yarebwe n’abarenga ibihumbi 209, "Amateka" Ft Bosco Nshuti, "Ongera wivuge", "Inkuru y’agakiza" yitiriye Album ye ya gatatu, n’izindi.

Kuri ubu Jado Sinza ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise "Redemption Live Concert" kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

Ni igitaramo yatumiyemo umuramyi ukunzwe muri Tanzania ariwe Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki. Zorano akunzwe mu ndirimbo nka "Majeshi Ya Malaika", "Anarejesha" na "Sina Cha Kukurudisha".

Ubwo Jado Sinza yabajijwe n’itangazamakuru impamvu igitaramo cye yacyise ’Redemption’ [Gucungurwa], yasubije agira ati: "Ubusanzwe ndirimba umusaraba n’umurimo wa Kristo yakoze kugira ngo acungure umuntu, byavuyemo kubona agakiza twahawe;

Nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga ngo ’kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwo ubugingo buhoraho’.

Ibyo byose byaciye mu gutanga ubugingo bwe, gusiga ubwiza bwe n’icyubahiro yahoranye, ahinduka umuntu ku bwacu, niyo nkuru mba nshaka kumenyesha abantu. Muri Redemption, hazaririmbwamo indirimbo nyinshi zo gucungurwa".

Jado Sinza umuramyi akaba n’umukinnyi wa filime za Gikristo, yavuze ko yatumiye Zoravo bitewe n’urukundo amukunda ndetse bakaba bamaze kuba nk’abavandimwe. Ati "Uriya muramyi ndamukunda, nakunze ukuntu akora. Ni umuntu ubona ko asizwe (Annointed)".

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ITORERO" YA JADO SINZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.