Mu gihe hashyize icyumweru kirenga indirimbo "Asante Yahweh" y’Umuramyi Julien Bigas igiye hanze, uyu muramyi aratangaza ko umuziki ari ikintu ashyizeho umutima cyane ndetse ahorana icyifuzo cyo kuwukora nk’akazi ka buri munsi (Career).
Umuramyi Julien Bigas abarizwa muri Evangelical Restoration Church - Paroisse ya Rubavu ku Itorero ryaciyeho abaramyi bazwi mu Rwanda nka Nelson Mucyo, Patient Bizimana, Jolie Uwase n’abandi benshi, akaba ari umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Shekinah Worship nubwo acishamo agakora n’umuziki nka kariyeri Solo bizwi nko gukora umuziki ku giti cy’umuntu.
Nubwo yumva ari uwo muri jenerasiyo (Generation) y’ubu, aganira na Paradise.rw, yavuze ko yifuza kuzamuka akagatera ikirenge mu cy’abandi baramyi bubatse izina mu Rwanda ndetse akagura imbago umuziki we ukarenga imbibi z’u Rwanda.
Yagize ati "Mpora nifuza ko nanjye nashyira itafari ku muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse nkagura inbago ibyo nkora bikagera kure hashoboka bikaba byanarenga impaka".
Yakomeje avuga ko afite ibihangano byinshi kandi ko akoresha indimi zikoreshwa muri aka karere k’ibiyaga bigari (CPGL) arizo Igifaransa (French), Igiswahili (Swahili) yewe akaba yifuza kwagura ku buryo yajya ageza ubutumwa mu mahanga yose biciye mu bihangano bye.
Julien Bigas avuga kandi ko yifuza kumara iminsi ye yose akorera Imana kuko yabonye ko nta na kimwe mu buzima cyamuvana mu nzu yayo.
Yagize ati "Njye ndirimba Gospel gusa kandi nasanze ariwo muziki nzakora gusa ntawubangikanya. Ibi bituma mpa agaciro umurimo w’Imana niwo nshize imbere nta na kimwe cyamvana mu nzu yayo".
Ibihangano byabanjirije inyi ndirimbo nshya Asante Yahweh, wabisanga byose kuri Channel ye ya YouTube ariyo Julien Bigas
Iyi ndirimbo Asante Yahweh yakozwe n’umwe mu batunganya umuziki (Producer) uzwi cyane muri DRC- GOMA ariwe Daniel Balume uyu akaba aza mu ba mbere bakora indirimbo zubatse amateka muri Nord Kivu ndetse no mu bindi bice bigize DRC.
Asante Yahwe ya Julien BIGAS ikaba ibimburiye izindi ndirimbo ateganya gukora ndetse zikazajya zisohoka mu bihe bitandukanye nkuko Imana izagenda imushoboza.
Julien Bigas, umwe mu baramyi bahagaze neza muri iyi minsi
Kanda hano wumve indirimbo Asante Yahweh ya Julien Bigas
Ni ndirimbo nziza cyane, Nara yikunze cyane, nak, IMANA ikomeze imwagure